Mucyumweru gishize nibwo umwana wa Nyakwigendera, Ndikumana Hamad Katauti, Krish Ndikumana yahawe ukarisitiya nka rimwe mu masakaramentu akomeye muri Kiliziya gatulika, mu birori byari byateguwe muburyo budasanzwe.
Ibi birori byari bateguwe na Irene Uwoya uzwi muri filime zo muri Tanzania nka Oprah, ari nawe wabyaranye na Nyakwigendera, Hamad Katauti.


Muri ibi birori hari hatumiwemo abantu batandukanye b’ibyamamare muri Tanzania harimo n’umuhanzi Diamond Platnumz.
Diamond ni umwe mubahagaze imbere bashimira, uyu mwana ndetse amwifuriza amasakaramentu meza.
Diamond ubwo yafataga ijambo yababije, uyu mwana wa Katauti icyo yumva yifuza muri ako kanya maze uyu mwana adaciye kuruhande ahita asaba uyu muhanzi ko yamwemerera agahagurutsa abana b’inshuti ze akabahobera, Diamond nawe yahise abimwemerera barahaguruka araza arabasuhuza ndetse barahoberana ahita abakubita igipfunyika cy’amafaranga ataravuzwe umubare.


Tariki ya 11 Nyakanga 2009 nibwo Ndikumana Hamadi Katawuti yakoze ubukwe bw’agatangaza na Oprah, ufite izina rikomeye mu bakinnyi ba filimi muri Tanzaniya.
Ni ubukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwari buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Ba nyiri ubwite baje gutangaza ko bwatwaye 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzania.
Ndikumana Hamad Katauti na Irene Uwoya babyaranye umwana umwe, mbere y’uko uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye n’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitaba Imana mu 2017.
Mbere gato yo kwitaba Imana, Ndikumana Hamad Katauti wari usigaye ari umutoza muri Rayon Sports, yari yaratangaje ko yatandukanye burundu na Irene Uwoya.




Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook