Diane muri filime ya City Maid yambitswe impeta n’umusore w’i Burundi bagiye gukora ubukwe(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime y’uruhererekne ya City Maid yambitswe impeta ya fiançailles na Ndayikingurukiye Fleury amusaba ko bazabana.

Ni ibirori byaraye bibaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, bikaba byahuriranye n’isabukuru y’uyu mukobwa.

Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime y’uruhererekne ya City Maid yambitswe impeta ya fiançailles

Ibirori byo kumwambika impeta ya fiançailles byabereye kuri Scheba Hotel mu Kiyovu.

Diane akaba yambitswe impeta na Ndayikingurukiye Fleury akunze kwita Legend, ni umusore usanzwe ukora akazi ko gufata no gutunganya amashusho.

Akaba amwambitse impeta amusaba ko bazashyingiranwa nyuma y’imyaka irenga itatu aba bombi bakundana.

Diane wamenyekanye muri City Maid akaba atazongera kuyigaragaramo kuko agace ka nyuma gaheruka gutambuka(iyi filime inyura kuri televiziyo Rwanda buri wa Kane), uyu mukobwa yari yitabye Imana, akaba atazongera kuyikinamo.

Uyu musore wamwambitse impeta ni umurundi uba mu Rwanda, azwiho gutunganya amashusho y’indirimbo ndetse na filime, kuri ubu niwe urikuyobora akanatunganya amashusho ya filime ya Bahavu yise impanga ica kurubuga rwa youtube.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO