Dream Boyz yakoraga umuziki isa n’icumbagiza akaguru kamwe, yatandukanye burundu!?

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umwaka wa 2020, ushobora gusiga itsinda rya Dream Boyz rivugwa muri kera habayeho, Platini yatangiye kwirwanaho, yiyambaje Nel Ngabo biranga, ubu yanyarukiye muri Tanzania reka dutegereze icyo ari buvaneyo.

Dream Boyz ni itsinda rigizwe n’abasore babiri harimo Mujyanama Claude uzwi nka TMC na mugenziwe Nemeye Platini uzwi nka Platini.

TMC na Platini

Aba basore batangiye kwamamara mu Rwanda mu mwaka 2009 batangira baririmba kubuzima ari nacyo cyatumye abantu benshi ba bakunda nyuma bayoboka iz’urukundo ariko ntibahirwa kuko imitoma yabo yari inaniwe, ntibariguhogoza kurusha The Ben na Meddy bigaruriye imitima ya benshi.

Dream Boyz, bigeze gukundwa mu ndirimbo zitandukanye harimo nk’iyitwa, Magorwa, Sinzika, Uzambarize Mama, Dufitanye isano nizindi.

kuri ubu Dream Boyz barasa nabazimiye, baragenda bazima nk’umuriro uri gusukwamo amazi ndetse n’indirimbo zabo ntizikigezweho, barashyira indirimbo yabo kuri youtube ikarebwa n’abantu mbarwa, niba ugira ngo ndakubeshya jya kuri youtube channel yabo urebe indirimbo baheruka gukora bise”Sinkiri muto”imaze amezi arenga 2 igiye hanze ariko imaze kurebwa inshuro ihumbi 70 mugihe abahanzi bamaze imyaka nkiyabo mu muziki ubu bari kurebwa n’abasaga millioni ku munsi.

Platini muri Tanzania yagiye gushaka hit muri Wasafi

Platini arasa n’uweruye agaragazako, Dream Boyz yasenyutse, nyuma yo gukorana na Nel Ngabo, indirimbo bise “Ya motema”, Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 09 Mutarama 2020, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram, ari kumwe na Rayvanny, maze yandika agira ati “Nageze muri Tanzania”.

Ntakindi cyajyanye Platini muri Tanzania uretse gutangira urugendo nk’urwa Safi Niyibikora wasenye Urban Boyz, agatangira kwikorana, Platini nawe yagiye gushaka hit muri Wasafi ibarizwamo Rayvanny umaze kwamamara muri East Africa, gusa sinzi niba Nemeye azabibasha kuko ntiwanyumvisha uburyo ki agiye gukora hit atakoze akiri kumwe na mugenzi we TMC none itsinda ryabo rikaba rigeze mu marembera.

TMC we arasa nuwamaze kubonako inzira zitakiri nyabagendwa mu muziki, ubu amakuru ahari ni uko nyuma yo gusoza kwiga Masters nk’umusore w’umunyabwege ari gushaka aho akwepera akava kubutaka bw’u Rwanda, aho atazongera guhura n’itangazamakuru ngo rimubaze icyajimije Dream Boyz

Mukugerageza gushaka kumenya intandaro y’itandukana rya Dream Boyz, twashakishije Platini ariko ntitwabasha kumubona kumurongo we wa telephone gusa tubijeje gukomeza kubashakira amakuru ajyanye n’iri tsinda kugeza rirundutse burundu.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

1 IGITEKEREZO

IGITEKEREZO