Dukore umuziki urenga uturere tuvukamo,inama za Aime Prince ku bahanzi bakorera muzika mu ntara

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Aime Prince n’umuhanzi Nyarwanda wavukiye mu karere ka Rusizi ari naho yakuriye,  afite imyaka 21 yatangiye umuziki mu mwaka wa 2016 kur’ubu abifatanya n’amasomo ya Kaminuza muri UR  Colege of Education i Rukara mu ntara y’Uburasirazuba bw’Urwanda.

Uyu musore ufite inzozi zo kuzaba icyamamare mu muziki amazina ye nyakuri ni Ishimwe Aimable  avuga ko nyuma yo kumara imyaka ibihangano bye bitarenga intara avukamo ubu biri kujya kumurongo kuko aho yiga mu ntara y’uburasirazuba  bamwakiriye nk’umuhanzi ushoboye ufite kazoza keza mu muziki ibintu byamutije umurindi wo kwagura ibikorwa bye.

Nk’umuhanzi war’uzwi i Rusizi na Nyamasheke gusa nyuma yo kwakirwa neza mu ntara y’Uburasirazuba bw’Urwanda,aho agenda yitabira ibitaramo bihabera har’ubutumwa aha abahanzi bagenzi be bakorera muzika hanze ya Kigali

“Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze,Abahanzi bakorera muzika mu ntara bikuremo imyumvire ishaje aho usanga iyo umuhanzi azwi mu karere iwabo yumva yarafatishije,iyo myumvire tuyirenge dukore umuziki urenga uturere tuvukamo” Aime Prince

Kwagura ibikorwa ku bahanzi bakorera muzika mu ntara asanga ariyo turufu yo kumenyekana

Aime Prince umusore utuje, ukora ibintu adahubutse wizera ko igihe iyo kigeze inyenyeri y’umuntu yaka, avuga ko urugendo rwa muzika atari inzira iharuye bisaba kwiyuha akuya kugira ngo ufatishe .

“Umuziki s’inzira iharuye uza ugahita ufatisha n’ubwo hari bacye bihira,umuziki usaba gukora cyane,kubaka umubano n’icyizere mu bantu no kuba indorerwamo ya benshi mu byiza “

Mu bahanzi Nyarwanda , uyu musore avuga ko aramutse akoranye indirimbo na King James ntakabuza yagera kure igakundwa n’ingeli zose

“Mu bahanzi Nyarwanda bafatishije izina buriya ngize amahirwe yo gukorana indirimbo na King James ntakabuza imiryango yafunguka, yakundwa cyane ndabizi, usibye n’ibyo n’umuhanzi nemera nigiraho byinshi “

Aime Prince ngo aramutse akoranye indirimbo na King James ngo nta kabuza iri muzamufungurira imiryango mu Rwanda hose

Aime Prince  umunyempano udafite umufasha mu muziki (Manager) avuga ko bimugora cyane kubikora wenyine gusa kuriwe ngo hari benshi babimusaba yareba ubushobozi bwabo akabona ntaho bamugeza agahitamo kuba atuje aho guhubuka.

Aime Prince kandi ntiyemeranywa n’abahanzi biganjemo abakizamuka bakunda kumvikana bashinja abanyamakuru kubaka Giti (Ruswa) kuko we asanga mu gihe umuntu yagukoreye ikintu cyiza wakagombye kumushimira

“Sindakwa Giti(Ruswa) ariko numva bagenzi banjye bahora bayishinja abanyamakuru, njye ku giti cyanjye umunyamakuru kumfasha nabona ka fanta tukicara tukagasangira uko kangana nta ruswa irimo, iyo umuntu yagufashije uramushimira “ Aime Prince

Nk’umuhanzi ukirwana no gufatisha imitima y’abakunzi ba Muzika mu kiganiro na IBYAMAMARE yasoje asaba itangazamakuru ku mufasha kugeza ibikorwa bye bya muzika ku bakunzi b’umuziki kuko Itangazamakuru ar’umuyobora ntashidikanywaho utuma umunyempano arabagirana muri rubanda.

Ndanyuzwe indirimbo ya Aime Prince

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO