Eric Omondi na Loyiso Madinga bageze i Kigali bateguza abakunzi b’urwenya igitaramo cy’uburyohe (Amafoto)

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo mu mujyi wa Kigali habera igitaramo cy’urwenya ngaruka kwezi cya Seka Live cyatumiwemo icyamamare Eric Omondi wo muri Kenya na Loyiso Madinga wo muri Afrika y’Epfo.

Loyiso Madinga yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu naho Eric Omondi ahagera mu masaha y’igitondo cyo kuri iki Cyumweru, bombi babwiye itangazamakuru ko bishimiye kuza gutaramira mu Rwanda ndetse ko biteguye gususurutsa abakuniz babo mu nzenya zidasanzwe.

Aba banyarwenya baraba bafatanyije n’abandi basanzwe bazwi hano mu Rwanda bayobowe na Arthur Nkusi ari nawe utegura ibi bitaramo binyuze muri Arthur Nation, Herve Kimenyi, Merci, Missed Call, Milly n’abandi.

Itsinda ry’abanyamuziki rya Neptunez Band na Nep Djs nibo bazagususurutsa abitabira iki gitaramo.

Igitaramo cya Seka Live ari nacyo gisoza ukwezi k’Ukuboza kirabera muri Marriott Hotel guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM), kwinjira ni 10,000Frw mu myanya isanzwe na 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro.

Loyisoni ubanza i bumoso, Arthur n’umuyobozi wa kompanyi ye ya Arthur Nation, Nice na Eric Omondi.
Eric Omondi uri mu banyarwenya bakomeye ku mugabane.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO