Fresh Gemmy yifashishije Mr Kagame mu ndirimbo ye nshya y’urukundo

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Fresh Gemmy uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki, yashyize hanze indirimbo ye nshya yahuriyemo na Mr Kagame indirimbo yitsa ku magambo y’urukundo aryoheye amatwi ku bakundana.

Mu kiganiro Fresh Gemmy yahaye IBYAMAMARE yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo yise “Show me love” cyaje ubwo yaganiraga na Mr Kagame ku kuntu bakorana indirimbo ishushanya urukundo rwa nyarwo ruzira amazimwe

Ati “Indirimbo yatangiye  ari ukuvuga ku mukobwa abantu benshi baba bavuga ko umuhungu asa nk’umwikururaho ariko mu by’ukuri umukobwa nawe amukunda bya nyabo atabyerekana cyane”

Yungamo ati ” Urabona iyo abantu bakundana ntihabura abandi baba baraho barecyereje,babacantege baraho urumva mba nereka kwanza umukobwa ko usibye njyewe n’iwacu biteguye kumukunda ko we agomba kwitinyuka urukundo akarushyira ahabona”

Fresh Gemmy yavuze ko gukorana iyi ndirimbo na Mr Kagame  ari ibintu bifite akamaro kuri we kuko ari umwe mu bahanzi Nyarwanda  bakurikiranwa cyane mu Rwanda, ndetse akaba ataramugoye kuko asanzwe ari n’inshuti ye mu buzima busanzwe.

Fresh Gemmy utuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Ati ” Gukorana na Mr Kagame n’urundi rwego,n’umuhanzi umaze kubaka izina muri muzika Nyarwanda,n’umuraperi mwiza ufite abakunzi batari bacye unakorana n’abahanzi bafite izina,urumva iyi ndirimbo mu minsi micye imaze igiye hanze imaze kugera kure ”

“Show me love”  ni indirimbo ya kane ya Fresh Gemmy  ubarizwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika . Amajwi yayo yakozwe na Producer Evydecks iri mu ndirimbo ziri gukinwa cyane ku maradiyo yo mu Rwanda.

Show me love by Fresh Gemmy ft Mr Kagame

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO