Gakenke :Umuganga yafashwe arigusambanya umugore w’umwarimukazi, bamuca miliyoni 3 azibuze batabaza abashinzwe umutekano baramufata

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Cyabingo mu Kagari ka Muramba haravugwa inkuru y’umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvura wafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi, bakaba barimo baca inyuma umugabo w’uwo mwarimukazi.

Abaturage ngo ni bo batanze amakuru maze inzego z’umutekano zirabafata bashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza.

umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvura wafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi

Ubuyobozi bw’uwo Murenge wa Cyabingo bwemeza koko ko uwo muganga yafatiwe mu rugo rw’abandi tariki 30 Gicurasi 2021, bombi bajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Cyabingo, ibindi bikaba bikirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Icyakora hari andi makuru avuga ko uwo mwarimukazi yaba yaragambanye n’umugabo we kugira ngo bagushe mu mutego uwo muganga bagamije kumufatira mu cyuho no kumuca amafaranga, bikaba ari na ko byagenze ariko uwo mugabo abura miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yaciwe, bituma ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE