Gatsibo: Urujijo ku rupfu rw’umusore bivugwa ko yapfuye ari gutera akabariro n’umukunzi we

Ku cyumweru tariki ya 20 Kamena umusore wari utuye mu karere ka Gatsibo yaje gupfa urupfu rutunguranye rw’amayobera ubwo yari yasuwe n’umukobwa bivugwa ko bakundanaga bakaza kwishimisha bikarangira uwo musore yitabye Imana.

Uyu nyakwigenedera yari atuye mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, kuri iki cyumweru ngo uyu musore yabyutse yitegura umukunzi we wari kuza kumusura uwo munsi nkuko bisanzwe ku bantu bagira abashitsi.

Si ubwa mbere uyu mukobwa yari aje gusura uyu musore kuko abaturanyi b’uyu musore bavuga ko yari asanzwe aza kumusura baganira iby’urukundo rwabo. Gusa ngo uyu munsi siko byaje kugenda ngo kuko abaturanyi baje gutungurwa no kumva ko uwo musore yitabye Imana ubwo yari ari kwishimisha n’uyu mukobwa.

Kugeza ubu uyu mukobwa bivugwa ko yari aryamanye n’uwo mukunzi we ari mu maboko ya RIB aho ari gukorwaho iperereza ku rupfu rw’uyu musore.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko uwo musore yakiriye umukunzi we aho akodesha barishimisha nyuma arapfa.

Yagize ati: “Simbizi neza ariko numvise ko umuhungu yapfuye. RIB iracyakurikirana umukobwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uwo musore w’imyaka 20.”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard akomeza avuga ko umukobwa bari kumwe mu buriri nyuma umusore agapfa.

Avuga ko hataramenyena ikishe uwo musore ari na yo mpamvu RIB ifite ukekwaho urupfu rwe.

Ati: “Ibindi bizaboneka mu iperereza ryatangiye”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE