“Guma mu rugo” indirimbo ya Noopja ishima abari ku ruhembe mu kurwanya Covid-19 mu Rwanda

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya KORONAVIRUS cyugarije isi muri rusange, umuhanzi NDUWIMANA Jean Paul ukoresha NOOPJA mu muziki yashyize hanze indirimbo yise “Guma mu rugo” ikubiyemo ubutumwa bwafasha buri wese kwirinda no kurandura iki cyorezo.

N’indirimbo irimo ubutumwa bugaruka uko icyi cyorezo cyandura , ibimenyetso byacyo , uko wacyirinda ndetse ukacyirinda n’abandi.

” Wowe mwana wi Rwanda guma mu rugo uraba wirinze, Gira isuku niyo usaba , karaba intoki uraba wirinze , intera nini hagati yacu uraba wirinze”

Noopja muri iyi ndirimbo anashimira uruhare rukomeye rwabari ku ruhembe rw’umuheto mu guhangana na Covid-19 mu Rwanda nka Minisiteri y’Ubuzima, Polisi y’Urwanda, RBC n’abandi bakomeje kwitanga mu guhashya icyi cyorezo.

Noopja muri iyi ndirimbo ashimira cyane ubwitange bwa Minisante,RBC,Polisi y’Igihugu n’abandi bakomeje guhangana n’iki cyorezo

Aganira na IBYAMAMARE yavuze ko muri ibi bihe umusanzu wa buri Munyarwanda ucyenewe mu guhangana na Coronavirus by’umwihariko ko Abahanzi mu ngeri zitandukanye uruhare rwabo ari ingenzi mu bihe nk’ibi.

“Iyo igihugu gitekanye umuhanzi abona urubuga rwo gukora ubuhanzi bwe neza nta nkomyi kandi aranumvwa cyane na rubanda cyangwa abakunda ibihangano bye. Kuri ubu rero, uruhare rwe nawe rurakene. ubuzima bw’igihugu bumuri mu biganza. “

Akomeza agira ati : “Umuhanzi wese yaba uwandika, ushushanya, uririmba, usetsa n’abandi bose muri rusange, uruhare rwa buri umwe rurakenewe kugira ngo inama duhabwa birusheho kugera kuri bose. Twifashishije Ubuhanzi bwacu ubutumwa bwakwihuta.”

Iyi ndirimbo NOOPJA avuga ko ari umusanzu watanzwe n’inzu itunganya umuziki ya “Country Record” n’umuryango witwa “Necessary Generation” wita kw’iterambere ry’urubyiruko yashinze muwa 2008 ndetse n’umuryango wo mu Buholandi witwa “One World Citizens” ukorana n’uyu muhanzi.

Umva hano Guma mu rugo by Noopja yatunganyijwe na Producer Element muri Country Record

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO