Gushishura bikoze kuri Harmonize, indirimbo ye nshya yasibwe kuri konte ye ya Youtube

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umuhanzi Harmonize uherutse kwivana muri Wasafi ya Diamond, yokejwe igitutu n’umusore utunganya indirimbo wo muri Kenya witwa Magix Enga Beats amushinja kumushishura umudiho w’indirimbo akawukoresha muyo yise ‘Uno’ aherutse gushyira hanze, ikaba yahise ihanagurwa kuri konte ya Youtube ya Harmonize.

Uno niyo ndirimbo ya mbere Harmonize yashyize hanze nyuma yo gutandukana na Wasafi, iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 3 mu gihe gito yari imaze ku rubuga rwa Youtube gusa ntibyayibujije guhanagurwa kuri konte y’uyu musore.

Intandaro yo kugirango iyi ndirimbo ihanagurwe kuri konte ya Harmonize yabaye umusore ukomoka muri Kenya witwa Magix Enga Beats wamushinjaga  ko yakoresheje umudiho (beat) w’indirimbo yitwa ‘Dundaing’ yakoreye undi muhanzi wo muri iki gihugu witwa King Kaka.

Magix yavugaga ko ibintu Harmonize yakoze bikomeye bityo agomba kubiryozwa. Ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu ryakeye iyi ndirimbo ‘Uno’ yamaze guhanagurwa kuri Youtube ya Harmonize ndetse Magix yigamba kuba yageze ku cyo yifuzaga.

Harmonize yaruciye ararumira yirinda kugira icyo atangaza ku by’iyi ndirimbo ashinjwa gushishura kugeza ihanaguwe kuri Youtube.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO