Habonetse undi muntu umwe urwaye Coronavirus bose hamwe bahita bagera kuri 41

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020 mu Rwanda habonetse undi muntu umwe urwaye Coronavirus, bose hamwe bahise baba 41.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ivuga ko uyu muntu umwe wabonetse yaje mu Rwanda avuye i Dubai akaba yari yarashyizwe mu kato.

Minisante ivuga kandi ko aba barwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari kworoherwa, nta n’umwe urembye.

Hanashakishijwe abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika no gukurikiza ingamba zashyizweho na Leta zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Izingamba harimo Guhagarika ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze, Guhagarika ingendo zihuza imijyi n’uturere n’izindi zitari ngombwa no kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa.

Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.

Kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo gukaraba intoki kenshi kandi neza no kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO