Harimonize yemeje abari baje kureba Perezida Magufuli, aramuhamagara amwambika ingofero(Amafoto)

Umuhanzi Harmonize wo mugihugu cya Tanzania yaririmbye yemeza abari baje gushyigikira, Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli.

Pombe Magufuli, urigushaka manda ya Kabiri ni umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania, aho ari guhatana ku itike yishyaka riharanira impinduramatwara rya CCM asanzwe abarizwamo.

Perezida Magufuli yambika ongefero Harmonize

Dr. John Pombe Magufuli yagejeje ijambo ku baturage ibihumbi bo mu Karere ka Chato mu giterane cyo kwiyamamaza ahagarariye ishyaka rya CCM cyabereye kuri Stade Mazaina Chato mu karere ka Geita, aha Magufuli yagaragaje ibyo yagejeje kubaturage ndetse atangaza nibyo azabakorera nibaramuka bongeye kumugirira icyizere bakamutora.

Muri ibi birori umuhanzi Harmonize uri mubakunzwe muri Tanzania niwe wari watumiwe ngo asusurutswe abarwanashyaka b’ishyaka CCM.

Harmonize akanyamuneza kari kose amaze kwambikwa ingofero na Perezida

Harmonize yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zinakunzwe cyane muri iki gihugu, bitewe nuko yishimiwe cyane, akiva kurubyiniro Perezida Magufuli yahise amuhamagara akuramo ingofero y’urugara yari yambaye arayimwambika.

Magufuli akunze kugaragaza cyane ko ashyigikiye iterambere ry’abahanzi bo muri Tanzania, mu minsi ishize nabwo yahamagaye umuhanzi Diamond nawe amyambika ingofero, kandi amubwirako amukunda cyane, amwifuriza gukomeza gutera imbere muri muzika.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE