Harmonize yatangiye gukora imyitozo ngororamubiri ubudasiba kugirango umugore batandukanye arebe ko yamugarukira.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzaniya Rajab Abdul Kahali, uzwi cyane ku izina rya Harmonize,akomeje gukora ibishoboka byose kugirango yigarurire umutima w’umugore bahoze bakundana umukinnyi wa filime Kajala Masanja.

Harmonize yayobotse gukora imyitozo ngororamubiri ubudasiba kugirango arebe ko yakongera kwigarurira umutima wa Kajala kuko aziko aricyo kintu uyu mugore akunda cyane kuriwe.

Kajala na Harmonize bakundanye igihe gito bahita batandukana

Uyu muhanzi amaze iminsi akora ibishoboka byose ashaka kongera gusubirana n’uyu mugore w’imyaka 41 y’amavuko ariko uyu mugore nawe arasa nuwamuteye umugongo kuko ntacyo aramusubiza.

Hashize iminsi uyu muhanzi atanze akayabo ka miliyono 12 z’amafranga akoreshwa muri Tanzania amanika icyapa gikomba kumara amezi atandatu kimanitse kumuhanda hariho amafoto ya Harmonize na Kajala, amusaba ko basubirana.

Uretse icyapa Harmonize yishyuye, uyu muhanzi yanaguze imodoka nshya ya Range Rover avugako ariyo yaguriye uyu mugore ngo ayimuhemo impano.

Nyuma yo kugura imodoka, uyu muhanzi yanasohoye indirimbo yise “You” irimo amagambo asaba uyu mugore ko yamubabarira bagasubirana.

Kuri ubu uyu muhanzi yayobotse gukora imyitozo, ashaka kubaka umubiri kuko aricyo kintu uyu mugore akunda cyane kuri uyu muhanzi.

Harmonize yatangiye gukora imyitozo ngororamubiri ubudasiba kugirango arebe ko Kajala yamugarukira

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO