Haruna Niyonzima wari ujyanye n’ikipe y’igihugu Amavubi muri Kenya, yagarukiye ku kibuga cy’indege ubwo abandi biteguraga guhaguruka kubera inkuru y’incamugongo mu muryango we.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Haruna Niyonzima wari ujyanye n’ikipe y’Igihugu Amavubi muri Kenya gukina umukino wo kwishyura, yasubiye mu rugo bitunguranye ubwo yabwirwaga inkuru y’incamugongo ageze ku kibuga cy’indege.

Amavubi yahagarutse mu Rwanda saa 17h yerekeza muri Kenya gukina umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar.

Haruna Niyonzima wari ujyanye n’ikipe y’Igihugu Amavubi muri Kenya gukina umukino wo kwishyura, yasubiye mu rugo bitunguranye

Bitunguranye Haruna Niyonzima utarakinnye umukino w’ejo hashize ku wa Kane wo Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0, ntabwo yajyanye n’abandi.

FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy’umuryango atari bujyane n’abandi.

Mubutumwa bwa FERWAFA bagize bati “Captain w’Ikipe y’Igihugu @AmavubiStars Haruna Niyonzima ntabwo yajyanye n’abandi berekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura n’icyo Gihugu kubera impamvu z’umuryango. Nyuma yo kubisabira uburenganzira, ubuyobozi bwamwemereye kubanza kwita ku muryango we. #Amavubi”

Umuvugizi wa FERWAFA wungirije Jules Karangwa yavuze ko kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yagize ibyago aho umwana yareraga yitabye Imana.

Ati “ni umwana wabaga iwe yareraga witabye Imana. Yagarukiye ku kibuga cy’indege bamaze kubimubwira.”

Umukino w’u Rwanda na Kenya uzaba tariki ya 15 Ugushyingo, ukaba ari umukino udafite icyo uvuze ku mpande zombi kuko amakipe yose yamaze kubura itike yo kujya mu ijonjora rya nyuma.

FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko Haruna yagize ikibazo cy’umuryango atari bujyane n’abandi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO