Iam Blameless impano Nyarwanda ufatanya kuririmba n’amasomo yo gutunganya Muzika muri McGill University Canada

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Innocent Nzayisenga n’umuhanzi Nyarwanda uzwi ku izina rya Iam Blameless afite imyaka 25. Yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2016 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Umubavu”. Yiga gutunganya muzika (Production)  muri McGill University muri Canada.

N’umuhanzi w’umunyempano ku buryo bugaragara haba mu myandikire,imiririmbire n’igihagararo. Muri uyu mwaka wa 2019 yashyize hanze indirimbo  zirimo iyo yise “Emera” iyitwa “Kilimanjaro” yakoranye na Tania Rugamba umwuzukuru wa Nyakwigendera Rugamba Spiriyani  ndetse na “Ndabivuze” yashyize hanze mu mwera z’uyu mwaka.indirimbo iryoheye amatwi.

Uyu musore mu bijyanye no guhuza kuririmba ndetse no gutunganya indirimbo yagize ati :

“Nkora Production cyane kuko biri mubyo niga muri Kaminuza(McGill University). Ntibiba byoroshye kubihuza no kuba umuhanzi nanjye gusa ni ukugerageza uko bishoboka ariko kuri ubu ndi kwibanda ku buhanzi bw’uburirimbyi cyane”

Iam Blemeless umuhanzi w’umuririmbyi akaba aniga Production muri Kaminuza yo muri Canada

Nk’umuhanzi utarahamya izina avuga ko hari ibimugora mu rugendo rw’ubuhanzi

“Urebye ahanini ibigorana ni ukubasha kumenyekanisha ibihangano cyane nko ku muntu agitangira kuko muri 2016 nageze aho mba mpagaritse kujya studio kubera ishuri ariyo mpamvu ubu bwo nshaka kubishyiramo imbaraga.

Blameless avuga ko afite ingamba zirimo gukora ibihangano bifite ireme ndetse n’ubutumwa kugira ngo nawe ashimishe abakunzi ba Muzika Nyarwanda ndetse anasaba abakurikira muzika gufasha impano zikizamuka kuko bitera umuhanzi gukora cyane kandi neza.

Mu kiganiro na Ibyamamare yasoje ahereza ubutumwa abatunganya indirimbo mu Rwanda kwibanda gukora igihangano gifite umwimerere bakirinda ibijyanye no kwigana kuko biri mubizambya bikanadindiza iterambere ry’umuziki Nyarwanda.

Ndabivuze by Iam Blameless

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO