Icyatumye Marina asezera Badrama wari inshuti ye magara cyamenyekanye, bari baremeranyije ko bazatandukana mu myaka 10.

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko yamaze gusezera muri The Mane Music, y’umugabo uzwi nka Bad Rama, Marina yari inshuti idasanzwe y’uyu mugabo, aho abenshi bamufataga nk’umutoni muri The Mane

Marina asezeye muri The Mane nyuma ya Queen Cha na Aristide Gahunzire wari ushinzwe abahanzi muri iyi nzu yababafashaga aba bahanzi kumenyekanisha imiziki no guteza imbere impano zabo.

Marina yasezeye kuri Bad Rama

Kimwe n’abandi Marina yasangize abamukurikira ibaruwa igaragaza ko atakiri umuhanzi wo muri The Mane Music.

Yirinze kuvuga impamvu nyamukuru yatumye asezera muri The Mane ariko zishingiye ku iterambere rye nk’umuhanzi.

Marina yinjiye muri The Mane mu 2018 bamufashe afite indirimbo imwe gusa, bamufasha mu kubaka izina afite kuri ubu.

Yari yarasinye kuzakorana na BadRama imyaka 10 ni ukuvuga ko asezeye habura imyaka irindwi.

Umuhanzikazi Queen Cha n’uwari ushinzwe abahanzi nabo baherutse gusesa amasezerano bari bafitanye na The Mane. Clavin Mbanda ni we usigaye atarasezera.

Kugeza BadRama uyobora The Mane ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nta kintu aratangaza ku biri kubera mu kigo yashinze.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE