Ifoto ya Zari arigusomana nundi mugore yateje ururondogoro aho bamwe bibajije niba na we yaba ari umutinganyi.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ifoto ya Zari Hassan umugandekazi wibera muri Afrika y’Epfo arimo asomona n’inshuti ye bahuje igitsina, yateje ururondogoro abantu aho bamwe bibajije niba na we yaba ari umutinganyi.

Uyu muherwekazi wibera muri Afurika y’Epfo, tariki ya 23 Nzeri yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 amaze ku Isi, umwe mu nshuti ze yateguye ikirori zo kwizihiza iyi sabukuru aho kujyamo byari ukwambara imyeru gusa.

Ifoto ya Zari arigusomana nundi mugore yateje ururondogoro abantu aho bamwe bibajije niba na we yaba ari umutinganyi.

Amwe mu mafoto yafotowe kuri uwo munsi, Zari yayasangije abamukurikira kuri Instagram, gusa ntiharimo ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga arimo asomana n’umukoubwa mugenzi we bisa n’aho bahuje urugwiro, nayo yafashwe kuri uwo munsi, iyi ikaba yaravuzweho cyane.

Bamwe mu bagiye bibaza niba na Zari Hassan yemera kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje igitsina, ni mu gihe abandi babonaga nta kibazo cyayo.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo umuhungu we Rapfael yavuze ko yishimira abandi bahungu, byakuruye impaka nyinshi kugeza n’aho nyina yifata amashusho avuga ko umuhungu we atari umutinganyi ndetse afite umukunzi ukomoka muri Espagne ariko yongeraho ko niyo yaba ari umutinganyi yamushyigikira.

Ibi byagiye bivugwa kuri iyi foto, nta kintu Zari Hassan arabivugaho, ni mu gihe benshi mu bakunzi be bategereje kuza kumva icyo ari butangaze.

Bamwe mu bagiye bibaza niba na Zari Hassan yemera kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje igitsina, ni mu gihe abandi babonaga nta kibazo cyayo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE