Hashize iminsi mu mujyi wa Kigali, hashushanyijwe ifoto nini cyane igaragaza ifoto y’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly witabye Imana tariki 02 Nzeri 2021.
Iyi foto yari yashushanyijwe n’umunyabugeni Rwigema Abdoul wavugako kubera urukundo yakundaga Jay Polly yifuje gukora igishushanyo kigashyirwa ahantu hanyura abantu benshi murwego rwo gukomeza kumuha icyubahiro no gukomeza kumwibuka.


Iki gishushanyo cyari giherereye ku muhanda unyuraho abantu benshi, bamwe bari batangiye kuwitirira umuhanzi Jay Polly, cyari giherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Kanombe mu mudugudu w’Umushumbamwiza.
Amakuru agera ku Kinyamakuru IBYAMAMARE.com, ni uko iki gishushanyo cyamaze gusibwa nyuma y’icyumweru kimwe gishushanyijwe.
Bivugwako iki gishushanyo cyasibwe n’ubuyobozi bw’umudugudu bufatanyije n’ubuyobozi bw’akagali nkuko abahaturiye babitangaje.
Iki gishushanyo kijya gusibwa bivugwako batigeze bahamagara uwagishushanyije ngo bagire icyo babimubazaho ahubwo abagisibye bazanye irange ry’umukara bagihanaguraho.


Uwashushanyije iki gishushanyo Rwigema Abdoul yahamijeko ntawigeze amuhagamara ngo amubwire ko yakoze amakosa cyangwa se ango abe yamusabye guhanagura ibyo yashushanyije kuri iki gikuta yari yahawe na Nyiri nzu.
Rwigema yagize ati ’’Ni ukuvuga ngo bajya kugisiba sinari mpari ntibanambajije bagiye barasiba ariko bagisibye bavuga ko ngo nta burenganzira mfite buturutse muri RDB ngo nta burenganzira mfite, ngo ntabwo byemewe ngo kwamamaza, ngo ndikwamamaza, njyewe kandi mu by’ukuri atari ko bimeze cyane ko nahawe igikuta na nyiri urugo nyiri urugo niwe wampaye igikuta. Rero ntabwo nari kujya kubaza kuko si ubwa mbere bibaye muri Art si ubwa mbere nari mbikoze kandi Art zigiye zitandukanye ni uko mba navuganye n’abantu kandi ntibajya babisiba”.
Ni ifoto yagaraye ubwo umunyamakuru Lucky Nzeyimana ukorera RBA yasuraga umunyabugeni Rwigema washushanyije ku gikuta cy’inzu nyakwigendera Jay Polly
Umuhanzi Rwigema ngo kubera urukundo yakundaga Jay Polly yarafite intego yo kuzagenda ashushanya andi mafoto hirya no hino ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.




Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook