Ikibazo cya M.Irene, Vestina na Dorcas cyageze muri RIB, Mike Karangwa ngo yaraharabitswe bikabije bigera naho bamubwira ko bazamwica

Umunyamakuru Michel Karangwa uzwi nka Mike Karangwa uherutse kugarukwa mu kibazo cya Murindahabi Irene uzwi nka M.Irene n’abahanzikazi Vestine&Dorcas afasha, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB none uru rwego rwatangiye kubikurikirana.

Ni inkuru yabaye nk’iyiharira icyumweru cyose ubwo havugwaga itandukana rya M.Irene na bariya bahanzi Vestine& Dorcas asanzwe afasha nyuma bikaza kuvugwa ko ari umugambi wa Mike Karangwa.

Mike Karangwa uherutse kugarukwa mu kibazo cya Murindahabi Irene uzwi nka M.Irene n’abahanzikazi Vestine&Dorcas afasha, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB

Mike Karangwa, Umunyamakuru umaze igihe mu myidagaduro mu Rwanda, yaratutswe cyane azizwa ibyo abantu bitaga ubuhemu ndetse yavuze ko hari n’uwamubwiye ko yamwica.

Uyu munyamakuru yaje na we gutangaza ukuri kwe aho yavuze ko ibyakozwe na M.Irene byari umupango we wo kwamamaza ibikorwa bye abinyujije mu guca igikuba muri rubanda.

Nyuma y’uko benshi bamunenze bakamuvugaho byinshi ku maherere, Mike Karangwa yahise yitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Mike Karangwa arega M. Irene gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambanga amusebya bikamuviramo gutukwa, guharabikwa, guterwa ubwoba no gutakarizwa icyizere muri rubanda.

Muri icyo kirego Mike Karangwa yavuze ko M. Iréné yavuze ndetse akandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ari umugambanyi, igisambo kuko ashaka gusenya ibyo yagezeho amuteranya na Vestine na Dorcas.

M. Irene uri gukurikiranwa na RIB adafunze, hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 20 yagaragaye ku station ya RIB ya Nyamirambo ku buryo bishoboka ko yari yitabye ngo abazwe kuri ibyo birego.

Urwandiko rurerure rwanditswe n’umubyeyi wa bariya bahanzikazi bafashwa na M.Irene, rwavugaga ko umunyamategeko w’uriya muryango yagize ibyo asaba M. Irene atabyubahiriza bakitabaza RIB.

M. Irene uri gukurikiranwa na RIB adafunze, hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 20 yagaragaye ku station ya RIB ya Nyamirambo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE