Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro yayo mishya ikoresheje ibipupe(Amafoto)

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd (SBL) rwamurikiye Rayon Sports imyambaro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw, izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/21 uzatangira ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2021.

Ibikoresho byatanzwe birimo imyambaro yo gukinana haba mu rugo ndetse n’igihe yasohotse, imyenda yo kwambara igihe bagiye gukina, ibikoresho by’imyitozo ndetse n’imyenda y’ikipe y’abakiri bato

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle n’Umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert, bamurika umwambaro mushya w’iyi kipe mu Nzove kuri uyu wa Gatanu

Ibi bikoresho bigenerwa rayon Sports bifite agaciro ka Miliyoni 25 Frws izajya ihabwa buri mwaka w’imikino mu myaka y’amasezerano impande zombi zasinyanye.

Ikipe nkuru ubwo izajya iba yakiriye mu rugo, izajya yambara imyenda yiganjemo ibara ry’uburu imbere yanditseho “SKOL”, yajya hanze ikambara imyenda yiganjemo ibara ry’umweru n’ubururu buke, mu gihe ikipe y’abakiri bato izajya yambara imyenda yanditseho Amazi ya Virunga.

Iyi myambaro yamuritswe hifashishijwe ibipupe

Bitandukanye n’uko byari bisanzwe bimenyerewe mu myaka isaga itandatu ishize, uyu mwaka w’imikino ikipe ya Rayon Sports ntizongera kwambara imyenda iriho amazina, ikazambara imyendairiho ijambo “Rayon Sports” ndetse na numero y’umukinnyi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE