Ikipe ya Rayon Sports yasobanuye impamvu umunyezamu Kwizera Olivier yavuye mu mwiherero

Ikipe ya Rayon Sports yasobanuye impamvu umunyezamu Kwizera Olivier yavuye mu mwiherero ku munsi w’ejo

Kuri uyu munsi humvikanye amakuru yavugaga ko umunyezamu Kwizera Olivier yaba yatorotse umwiherero w’ikipe ya Rayon Sports ubera mu Nzove, aho byavugwaga ko haba hari indi kipe yo mu Rwanda yifuza kumusinyisha.

Ikipe ya Rayon Sports yasobanuye impamvu umunyezamu Kwizera Olivier yavuye mu mwiherero ku munsi w’ejo

Ibi bije na nyuma y’uko uyu munyezamu yari yaratinze gutangira umwiherero mu ikipe ya Rayon Sports, aha naho bikaba byaravugwaga ko yaba yaragiranye ibiganiro n’ikipe ya APR FC, gusa nyuma yaje kujya mu myitozo anayikinira umukino wa gicuti wabahuje na Bugesera.

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yanditse ko impamvu uyu munyezamu yavuye mu mwiherero kubera ko yari agiye kwivuze imvune y’urutugu yagiriye mu myitozo.

Yanditse iti “Umunyezamu Olivier Kwizera yavuye mu mwiherero ajyanwe n’umuganga w’ikipe ya Rayon Sports kuri FERWAFA, aho yari agiye kuvuzwa imvune yagiriye mu myitozo kandi yari afite uruhushya rw’ikipe.”

Ikipe ya Rayon Sports yanatangaje ko uyu mukinnyi agifite amasezerano y’akazi n’ikipe ya Rayon Sports , gusa ntibatangaje igihe aya masezerano azarangirira, mu gihe amakuru atugeraho avuga ko aya masezerano azarangirana n’impera z’umwaka w’imikino.

Ikipe ya Rayon Sports yanatangaje ko uyu mukinnyi agifite amasezerano y’akazi n’ikipe ya Rayon Sports

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE