Ikipe ya Renaissance Sportive de Berkane yo mu gihugu cya Maroc, yamaze guhaguruka iza hano i Kigali aho igomba guhurira na APR FC imaze imyaka itatu itahatsindirwa mu mikino nyafurika.
Saa cyenda z’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo, ni bwo APR FC izakira RS Berkane mu mukino ubanza wa kamarampaka yo gushaka ikipe izerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.


Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mbere y’uwo kwishyura uzabera i Berkane nyuma y’icyumweru kimwe.
Mu masaha abiri ashize ni bwo RS Berkane y’umutoza Florent Ibengé yanditse kuri Twitter yayo ko ihagurutse muri Maroc iza i Kigali, mu rugendo rw’ibirometero bibarirwa muri 5,000.
Iyi kipe yaje gukina na APR FC mu gihe iheruka gutsindwa na Wydad Casablanca ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona ya Maroc.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu igifite morali nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1, iheruka gutsindirwa i Kigali mu marushanwa Nyafurika mu myaka ine ishize.
Ikipe rukumbi iheruka gutsindira APR FC i Kigali ni Zanaco FC yayihatsindiye igitego 1-0, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league wabaye tariki ya 18 Gashyantare 2017.
Amakipe yombi yari yaraguye miswi 0-0 mu mukino ubanza wari warabereye i Lusaka.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook