Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yigahazeho imbere y’ikipe ya Maroc banganyije ubusa ku busa

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Maroc ubusa ku busa, yuzuza imikino ibiri itinjijza cyangwa ngo yinjizwe igitego muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iri kubera muri Cameroun.

Ikipe y’igihugu ya Maroc yihariye iminota ya mbere y’umukino, ndetse no gutindana umupira (ball possession) Maroc igira 70% mu gihe u Rwanda rwari rufite 30% mu minota myinshi y’igice cya mbere.

Amavubi yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku munota wa 34, ku ishoti rikomeye Hakizimana Muhadjili yateye, umunyezamu arasimbuka awushyira hanze.

Sugira ubwo yashakaga gutsinda igitego

Amavubi yatangiye gutinyuka agerageza gushaka uburyo bwavamo ibitego, gusa ntibyaje kubahira, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 58, umutoza Mashami Vincent yakuyemo Sugira Ernest yinjizamo Iradukunda Bertrand, yaje no guhita atera ishoti ariko myugariro wa Maroc awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 74, Kalisa Rachid yagize ikibazo cy’imvune, asimburwa na Ngendahimana Eric usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports.

Kapiteni wa Maroc, Ayoub El Kaabi ahanganiye umupira na Mutsinzi Ange

Umukino wa kabiri mu itsinda C, urangiye Amavubi anganyije na Maroc ubusa ku busa, akaba ategereje amahirwe yo gukomeza ku mukino uzabahuza na Togo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE