Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yabuze itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo gutsindwa na Macedonie ya Ruguru igitego 1-0.
Igitego cyo mu minota y’inyongera cya rutahizamu Aleksandar Trajkovski ni cyo cyashenguye imitima y’Abataliyani, gifasha Macedonia gutera intambwe iyiganisha mu gikombe cy’Isi cya 2022 mu gihe yaba itsinze Portugal ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.


U Butaliyani buheruka gukina Igikombe cy’Isi muri 2014, bwihariye uyu mukino wa kamarampaka waraye ukiniwe mu mujyi wa Palermo; yemwe binagaragara ko bushobora kuwutsinda.
Iyi kipe y’umutoza Roberto Mancini wabonaga ko inyotewe no kubona intsinzi kuva igice cya kabiri gitangiye, gusa kubyaza umusaruro amahirwe yagiye ibona bikomeza kugorana.
Domenico Berardi na Ciro Immobile bari bagiye babona uburyo bukomeye gusa ntibabasha kububyaza umusaruro.
Ibintu byabaye bibi kuri iyi kipe ubwo Trajkovski yacaga mu rihumye ba myugariro b’u Butaliyani, arekura ishoti ryagenderaga hasi ryahise riruhukira mu izamu rya Gianluigi Donnarumma.
Nyuma y’umukino Jorginho usanzwe akinira Chelsea yo mu Bwongereza yabwiye Rai Sport ko gusezererwa na Macedonie ari “ugutungurwa gukomeye cyane”.
Yunzemo ati: “Birababaza, birababaza cyane. Twihariye umukino tunarema uburyo bwinshi, ariko ntitwabubyaza umusaruro.”
Macedonie ya Ruguru igomba guhura na Portugal mu mukino wa nyuma wa kamarampaka uteganyijwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Iyi Portugal yo yateye iyi ntambwe nyuma yo gutsinda Turkiya ibitego 3-1.
Hari mu mukino wabereye kuri Estadio do Dragao mu mujyi wa Porto.
Ibitego bya Otavio na Diogo Jota byafashije Portugal gusoza igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’ibitego 2-0, gusa Burak Yilmaz yishyuriramo Turkiya kimwe ku munota wa 65 w’umukino.
Uyu rutahizamu yashoboraga kwishyurira Turkiya icyari gisigaye ku munota wa 85 ubwo yabonaga Penaliti, gusa ayiteye birangira umupira awamuruye hejuru y’izamu.
Portugal yikuyeho igitutu yotswaga na Turkiya mu minota y’inyongera, ubwo Matheus Nunes wari winjiye mu kibuga asimbura yayitsindiraga igitego cya gatatu.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook