Imigabo n’imigambi y’umuraperi Double A Rapper muri muzika.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Double A Rapper n’umuhanzi Nyarwanda ukora injana ya Hip Hop yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017 afite indirimbo zitandukanye zibanda ku butumwa bw’ubuzima bwa buri munsi,yemeza ko ar’umuhanga muri iyi njyana n’ubwo ibyo afata nk’amahirwe atar’amusekera ngo abe ikinywabose.

Uyu musore azwi mu ndirimbo nka “Kora umuti” “Gango” n’izindi zitandukanye akorera muzika mu nzu itunganya muzika yitwa COFFE SOUND ikorera mu mujyi wa Kigali yibanda mu gufasha abahanzi bakiri bato biganjemo abakora injyana ya Hip Hop iyo nzu iyoborwa na Producer Kina Beat.

Aganira na Ibyamamare.com uyu muraperi Double A Rapper yatangaje ko afite imigambi n’intego zo kwagura ibikorwa bye

Ndashaka gukora cyane nkazamura urwego rwanjye ,nkanagerageza kwitabira ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu Rwanda kugira ngo bamenye ,ikindi nkakora indirimbo nziza zinafite ubutumwa bwengetse ku bana bo ku muhanda,Muri Hip Hop ndashaka kwerekana uwo ndiwe,aho navuye naho nifuza kugera maze nange itafari ryanjye muri Hip Hop Nyarwanda rikazibukwa ibihe byose ” Double A Rapper

Double A Rapper umwe mu baraperi bafite ejo heza muri muzika Nyarwanda

Uyu muraperi ku bijyanye no kumenyekanisha ibikorwa bye mw’itangazamakuru atangaza ko n’ubwo bitoroshye ariko abona biri kugenda biza

Itangazamakuru sinavuga ko riratangira kumpa umwanya uhagije ariko uko biri nta kibazo biri kugenda biza kandi mbona hari icyizere,ndasabwa gukora cyane bagatangaza ibintu bizima kandi byumutse” Double A Rapper

Double A Rapper atangaza ko nyuma yo gukora indirimbo yise “GANGO” kur’ubu bari mu gikorwa cyo kuyifatira amashusho kugira ngo arusheho kugenda ashimisha abakunzi be ndetse ko afite n’indi mishinga iri muri studio ku buryo mu mpera z’umwaka wa 2019 azashyira hanze Mixtape yizera ko izakundwa n’abatari bacye.

Uyu muhanzi kandi asaba abakunzi ba muzika Nyarwanda gushyigikira abahanzi bakizamuka kugira ngo mu muziki hanagaragare amaraso mashya ikindi barusheho gushyigikira injyana ya Hip Hop.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO