Imikufe y’amasaro abakobwa bambara ku kaguru no mu nda byaba bisobanura iki?

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri 0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abantu b’igitsina gore bakunze kwambara umukufi ku kuguru cyangwa mu nda, ariko ugasanga ibisobanuro by’uwo murimbo bitandukanye, cyangwa se bamwe batazi n’icyo bisobanura kandi babyambaye.

tuganira na bamwe mu bakunze kwambara iyo mikufi badusobanuriye impamvu yabyo. Uwera Nallia avuga ko impamvu yambara uwo mukufi ku kuguru ari ukurimba nk’uko yakwambara indi mirimbo ku kuboko cyangwa se mu ijosi.

Iyi mikufe yambarwa n’abagore n’abakobwa mu nda no ku kaguru

Na ho Umuraza Marceline asobanura ko na we yumva ku bwe ari umurimbo n’ubwo ngo bamwe mu Rwanda batangara iyo babonye umuntu awambaye, rimwe na rimwe bakavuga ko ari ikimenyetso cy’uburaya.

Bamwe mu bantu bakuru usanga bavuga ko iyo mirimbo abayambara bitagaragara neza mu muco nyarwanda, kuko hari aho bagera bakayihisha cyangwa banayikuramo nko munsengero cyangwa ahandi hiyubashe.

Twifashishije ubushakashatsi kuri internet, basobanurako kwambara uwo murimbo byaturutse mu gihugu cya Misiri aho byasobanuraga ko umugore cyangwa umukobwa uwambaye, aba arimo kwerekana umubare w’abo bakundanye mu buzima bwe.

Uwo mwambaro ukaba warambagarwa ku kuguru ku iburyo cyangwa ibumoso, bitewe n’aho umuntu yifuza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO