Imipaka yose yinjira mu Rwanda yafunze, nta wemerewe kuva mu ntara cg kuza mu mujyi wa Kigali, moto zahagaritswe, utubari twafunzwe, hafashwe igamba zikarishye mukwirinda Coronavirus

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Leta y’u Rwanda, yatangaje ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata n’uburyo ibindi bihugu bihangana nacyo, hafashwe ingamba zirimo gufunga imipaka, abantu badafite ibikorwa byihutirwa bakaguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryacyo.

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko utubari tugomba gufungwa, moto zigahagarara, ingendo zijya cyangwa ziva mu mujyi wa Kigali zigahagarara mu rwego rwo kwirinda Coronavirus (COVID-19)

Mu gihe isi yose ikomeje guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, u Rwanda rwafashe ingamba zo guhagarika bimwe mu bihuza abantu benshi no gukaza ingamba mu guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu ngamba zafashwe harimo ko abakozi ba leta n’abikorera bagomba gukorera mu rugo kandi hagakomeza kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa.

Kubera iki cyorezo kandi imipaka yose yafunzwe, ikindi kandi ni uko nta muntu uzongera kwicara muri resitora afata ibyo kurya ahubwo azajya abifata abijyane (take away).

Amasoko n’amaduka byafunzwe kandi gusohoka mu rugo udafite ikintu kihutirwa ugiye gukora birabujijwe.

Iyi myanzuro ine mu gihe mu Rwanda hamaze kugaragara abanduye iyi ndwara 17 gusa nta wurahitanwa nayo kuko aba bose banduye bari kwitabwaho n’abaganga.

 

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO