Imodoka igonze inka, inka irayikwepa iyisimbukira hejuru ihita yiryamira, imodoka irangiritse bikabije abantu baratungurwa(Amafoto)

Iy’inka iyaba ibasha kuvuga niyo yari kubara urwayibayeho neza, ababibonye babifashe nk’ibitangaza kuko ntibiyumvisha uburyo inka yabashije gusimbuka igahita ibyagira hejuru y’imodoka yari itwaye abagenzi.

Ibi byabereye mu gihugu cy’i Burundi, aho bita i Bwasare.

Iyi nka yatunguye benshi, ubwo yakwepaga imodoka ikayijya hejuru

Imodoka yari itwaye abagenzi ubwo yari mu muhanga uherereye muri aka gace igendera kumuvuduko uri hejuru, yahuye n’inka yambukaga umuhanda, iyi modoka kuko yihutaga yabuze feri maze ishaka kugonga iyi nka.

Iyi nka nayo yasaga naho yiteguye yakwepye imodoka maze ihita iyisimbukira hejuru, ihita ibyagira nkaho ntacyabaye.

Aba bonye iyi nka yabatunguye

Iyi modoka yahise yangirika cyane, ibintu byatunguye abantu bose babonye iyi mpanuka batangara bibaza uburyo inka isimbutse igahita yicara hejuru y’imodoka.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE