Impanga, Paul na Peter bahoze bagize itsinda rya P-Square bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka 5 ntawe uvugisha undi(VIDEO)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Abahanzi b’impanga, Paul Okoye na Peter Okoye bamamaye cyane mu muziki mu itsinda rya P-Square bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka 5 barena ay’ingwe ntawe uvugisha undi.

Paul na Peter bahoze bagize itsinda rya P-Square baherukanaga mu mwaka wa 2017 kuva icyogihe byatumye itsinda ryabo risenyuka buriwese atangira gukora umuziki kugiti cye, Paul yiyita Ruderboy naho Peter yiyita Mr P.

Paul Okoye na Peter Okoye bamamaye cyane mu muziki mu itsinda rya P-Square bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka 5 barena ay’ingwe ntawe uvugisha undi.

Amakuru yo gutandukana kwa Paul na Peter yatangiye kuvugwa mu 2015,Ubwo aba bagabo batandukanaga ntibigeze berura ngo bavuge icyabatandukanyije, iyo umwe yakoraga ibirori yaba murugo nahand ntawatumiraga undi, iyo bizihizaga isabukuru y’amavuko nk’abantu bavutse ari impanga ntanumwe wagaragaza ko yitaye kuri undi kuko ntawifurizaga undi umunsi mwiza w’amavuko.

Abakunzi ba P-Square bahoraga bifuza ko aba bahanzi basubirana bakongera bagatanga uburyohe bw’umuziki nkuko bari basanzwe babikora, ariko izi mpanga zakomeje kubabera ibamba bakagaragaza ko muri bo ntabwiyunge bagikeneye, kwiyunga kwabo kwajemo abagore babo birananirana, bizamo mukuru wabo Jude Okoye ari nawe wabafashije mu muziki kuva bakiri bato nabyo biranga buriwese akomeza kuba ukwe.

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021, ubwo Paul na Peter bizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 40 bavutse nibwo bongeye kugaragara aba bombi bishimanye barikumwe.

Ku mashusho bagaragaje, bagaragaye bahoberana bishimye, aho Peter yari asanze Paul aho asanzwe atuye aherekejwe na mukuru wabo Jude Okoye nabandi bantu binshuti zabo za hafi.

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Paul na Peter burimwe yahise ashyira ifoto yabo barikumwe kumbuga nkoranyambaga bakoresha bifurizanya umunsi mwiza w’amavuko, iyi nkuru yashimishije abakunzi b’izi mpanga bishimira kongera kubabona bunze ubumwe nkuko byahoze.

Peter  Okoye afite abana 2 yabyaranye na Lola Omotayo-Okoye bakoze ubukwe mu 2013 naho Paul Okoye afite abana 3 harimo Babiri b’impanga yakoze ubukwe mu 2014 ashakana na  Anita Isama.

Paul Okoye usiyage wiyita Ruderboy
Peter Okoye usigaye yiyita Mr P

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO