Imyaka 40 irashize Bob Marley apfuye, ubutumwa yatangaga bukunzwe n’urubyiruko rutigeze rumubona, niyihe ndirimbo ye ukunda cyane?

Urubyiruko ku isi ruri muri benshi n’ubu bakunda muzika ye kubera injyana yihariye (Reggae) n’ubutumwa buyirimo, ariko abo bose bavutse yarapfuye kuko uyu munsi hashize imyaka 40 Bob Marley apfuye.

Yapfuye ari kuwa mbere tariki 11/05/1981 ku bitaro byitwaga Cedars of Lebanon Hospital muri Miami,US hashize umwanya muto ahagejejwe ngo avurwe.

Urubyiruko ku isi ruri muri benshi n’ubu bakunda muzika ye kubera injyana yihariye (Reggae) n’ubutumwa buyirimo

Hari hashize igihe gito cyane avuye kwivuza mu Budage ariko byananiranye.

Mu 1977 bari bamusanzemo cancer yitwa melanoma yahereye ku rwara igafata n’ino, mu 1981 yari imaze kugera mu bihaha no mu bwonko imwica afite imyaka 36 gusa.

Bivugwa ko ijambo rya nyuma yavuze ari iryo yabwiye umuhungu we Ziggy Marley ati “amafaranga ntagura ubuzima”.

Muri Jamaica yasezeweho nk’intwari y’igihugu, ashyinguranwa guitar ye mu rusengero ruri hafi y’aho yavukiye.

Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze bufatwa na benshi nk’ubw’umuhanuzi aho kuba ubw’umuhanzi usanzwe.

Bivugwa ko ijambo rya nyuma yavuze ari iryo yabwiye umuhungu we Ziggy Marley ati “amafaranga ntagura ubuzima”.

Mu 1977, aba i Londres nibwo yasohoye Album yise Exodus, imwe muri Album nziza za muzika zakozwe ku isi.

Indirimbo ziri kuri iyi Album nka “One Love “, “Exodus”, “Jamming” na “Three Little Birds” ziracyari indirimbo zumvikana henshi kandi zikunzwe ku isi.

Izindi ndirimbo ze nka “Zimbabwe”, “War” na “Africa Unite” zagize uruhare runini mu mpinduramatwara n’inkubiri yo guharanira ubwigenge no kurwanya irondaruhu muri Afurika mu myaka ya 1980.

Ni iyihe ndirimbo ya Bob Marley ukunda cyane kandi ukuramo amasomo?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE