Inama y’abaminisitiri muri Guinée Equatoriale yemeje inkunga ya miliyoni $2, igenewe u Bushinwa mu kurwanya Coronavirus

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Inama y’abaminisitiri muri Guinée Equatoriale yemeje inkunga ya miliyoni $2, igenewe u Bushinwa mu kurwanya Coronavirus ikomeje kwibasira icyo gihugu.

Iyi virusi ifata imyanya y’ubuhumekero yugarije u Bushinwa, aho kugeza ubu abantu 28 060 bo mu Bushinwa bamaze kuyandura n’abandi basaga 200 bo hanze habwo, naho abo imaze guhitana muri icyo gihugu ni 564 n’umwe waguye muri Philippines. Abarenga 1000 bo bamaze kuyikira basubira mu ngo zabo.

Mu nama y’abaminisitiri yakoraniye i Malabo iyobowe na Perezida Obiang Nguema Mbasogo, yagaragaje ko iki gihugu cyifatanyije na Guverinoma y’u Bushinwa mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus.

Minisiteri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri Peteroli icyo gihugu gikungahayeho cyane, Gabriel Mbaga Obiang Lima, yavuze ko u Bushinwa bwakomeje kuba umuterankunga ukomeye wa Guinée Equatoriale, ku buryo iyo nkunga ari ikimenyetso cy’uko bifatanyije mu bihe bikomeye u Bushinwa burimo.

Yakomeje ati “Uyu mwaka turimo mu bijyanye n’ishoramari uzaba ikimenyetso cy’umubano ukomeye dufitanye n’u Bushinwa. Twishimiye kuba Guinée Equatoriale ishobora gufasha umufatanyabikorwa wayo igihe ari ngombwa.”

Muri Kanama umwaka ushize nibwo Perezida Teodoro Obiang Nguema yujuje imyaka 40 ageze ku butegetsi.

Guinée Equatoriale ni igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika gituwe n’abaturage miliyoni 1.3. Nicyo cya mbere muri Afurika mu gucukura peteroli. Ni igihugu rukumbi cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyakolonijwe na Espagne, cyahoze gikennye cyane kugeza mu myaka ya 1990 ubwo cyavumburaga peteroli.

Kuva mu 1995 ubukungu bw’iki gihugu bwarazamutse cyane, ku buryo kimaze kuba igihugu cya gatatu muri Afurika gicuruza peteroli nyinshi nyuma ya Nigeria na Angola.

Nyamara iki gihugu kivugwamo ubusumbane bwinshi, ku buryo icyegeranyo cyo mu mwaka wa 2018 cy’Umuryango w’abibumbye cyitwa ’Human Development Index’ kigaragaza imibereho, uburezi n’ubukungu bw’abaturage, Equatorial Guinea ni iya 141 mu bihugu 189.

Banki y’Isi ivuga ko kubera ubusumbane bw’ubukungu mu baturage, abarenga 70% babaho mu bukene. Ubukungu bw’igihugu muri rusange nabwo bwagiye buhungabana bya hato na hato bijyanye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ku isoko mpuzamahanga.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO