Indirimbo Diamond yakoranye n’umuhanzikazi Zuchu yasibwe kurubuga rwa youtube imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri mucyumweru kimwe

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Indirimbo yambere Diamond Platmunz yari akoranye na Zuchu, umukobwa mushya uri kubarizwa muri Wasafi, yasibwe imaze icyumweru kimwe igiye hanze.

Iyi ndirimbo Diamond yakoranye na Zuchu, bayise “Cheche” amashusho yaho yagiye hanze taliki ya 15 Nzeri 2020, ni nayo ndirimbo yambere Diamond yari agaragayemo arikumwe n’uyu mukobwa uri muhanzi bari kwigaragaza cyane muri Tanzania.

Indirimbo ya Diamond na Zuchu yasibwe

Mugihe cy’icyumweru kimwe gusa, amashusho y’indirimbo Cheche yari amaze kurebwa n’abasaga miliyoni Ebyiri n’ibihumbi magana atanu.

Amashusho y’iyi ndirimbo biragagarako yasibwe n’uwitwa Tony Antony.

Uyu Tony Antony, ni umugabo w’umuhanga mubyo gutegura no gutunganya amashusho no kuyacuruza, uyu mugabo ukomoka mugihugu cy’ubuhinde, biravugwako icyatumye asiba iyi ndirimbo, amashusho yayo, Diamond yayashishuye ku ndirimbo uyu mugabo yagizemo uruhare mukuyitunganya.

iyi ndirimbo ntigaragara kuri youtube

Uretse uyu mugabo wasibye iyi ndirimbo, ubwo amajwi yayo yasohokaga, Tanasha Dona wahoze akundana na Diamond ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu nawe yari yavuzeko hari amagambo yumvikana muri iyi ndirimbo bamwibye bayavanye mu ndirimbo yise “Radio”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO