Ingabire Pascaline yavuze amagambo yashavuje benshi, ubwo yavugaga ku mwana we wapfuye hashize umunsi umwe n’amasaha 14 avutse, nyuma yo kumukorera ibirori bishimirako yabyaye(Amafoto)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umukinnyi wa filime uri mu bakunzwe mu Rwanda, Ingabire Pascaline uzwi  nka Samantha, akomeje gushengurwa n’agahinda kubera urupfu rw’umwana we wapfuye hashize umunsi umwe n’amasaha 14 amaze kumubyara.

Ingabire yabyaye umwana we ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko. Uyu mwana w’umukobwa yavutse ku mugoroba wa tariki 17 Mata 2021, yitaba Imana amaze umunsi umwe n’amasaha 14 nyuma yuko bari bamaze kumukorera ibirori bishimirako yabyaye.

Ingabire umwana we wapfuye hashize umunsi umwe n’amasaha 14 amaze kumubyara.

Mutumwa butandukanye, bwateye benshi agahinda yagaragaje akababaro afite ko kubura umwana we yari amaze igihe atwite.

Ingabire Pascaline yagize ati “Muri byose turashima🙌🏼🙌🏼🙌🏼 kuko umugambi wawe uhora ari mwiza kuri twe, n’amahitamo yawe ahora ari meza kuritwe , nubwo umutima utinda kubyakira 💔💔ark nziko ariko kuri , Ushimwe ko wemeye kumuntiza umunsi wose namasaha 14 🙌🏼 ushimwe ko wemeye ko mugihe gito nezerwa nkabandi babyeyi bibarutse nziko hari nabatabasha kubibona🙌🏼 ushimwe ko wemeye ko ari twe bigeraho kuko nzi neza ko utajya wemera ko ikigeragezo kigera kuwawe adafite imbaraga zo kucyakira 🙏🏻🙏🏻🙏🏻🙏🏻 udushoboze gukoresha Imbaraga, ubushobozi watubonyemo bwo kubyakira🙏🏻”

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu muryango wari wibarutse umukobwa

Uyu mugore uri mubakunzwe muri filime zo mu Rwanda yakomeje agira ati “ukomeze kuruhuka mumahoro ka malaika kanjye (Saro Théa Maëlla) 💔💔💔 nzahora ngukunda , nzahora nezezwa n’ibihe twagiranye ukiri muri njye, nzahora ryoherwa numunezero nagiraga iyo nakumvaga ukina munda ,n’umunezero nagiraga ndi kukuganiriza uri munda utari bunsubize, nzahora nezezwa nuko duhuje umunsi wamavuko ,nzahora nezezwa n’amasaha make nabashije kubona ubwiza bwawe ,ikiruta byose nzahora nezezwa nuko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge 💔💔💔 uzahora uri URUKUNDO RWA MAMA”

Ingabire umwana we wapfuye hashize umunsi umwe n’amasaha 14 amaze kumubyara.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO

IGITEKEREZO