Inkoramutima z’umuhanzi Meddy zatanze ubufasha ku miryango ibabaye idafite ibyo kurya mugihe umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo(Amafoto)

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Abafana b’umuririmbi Ngabo Medard uzwi nka Meddy bishyize hamwe batanga ubufasha bw’ibyo kurya ku miryango ibabaye kurusha abandi idafite ibyo kurya mugihe umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo.

Nyuma yo kubona ko abaturage basubijwe muri #GumaMuRugo, Meddy n’abafana be bateguye igikorwa cyo gufasha imiryango ijana itishoboye babagenera ibiribwa.

Ibyo kurya byatanzwe n’inkoramutima za Meddy

Iyi nkunga bivugwako yagenewe abatuye i Batsinda mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ishyikirizwa abayobozi b’amasibo nabo bakaba bagomba kuyishyikiriza abaturage batishoboye muri ibi bihe.

Mu nkunga abakunzi b’umuhanzi Meddy batanze harimo, umuceri, kawunga, ibishyimbo, amavuta nibindi bizabafasha muri ibi bihe abatuye umujyi wa Kigali bari murugo badakora.

Abasore n’inkumi bagize itsinda ry’abafana ba Meddy biyise “Inkoramutima”

Meddy ni umwe mubahanzi bo mu Rwanda bakunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko, uyu musore akaba barizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO