Intandaro y’isezera rya Marina muri The Mane!, Bad Rama yagereranyije Marina na Knowless avugako Marina bizamusaba imyaka myinshi kugirango afungure udushumi tw’inkweto za Butera, Marina byaramurakaje cyane

Hashize iminsi havugwa itandukana rya Marina na The Mane ya Bad Rama, ari nayo yafashaka uyu muhanzikazi mubikorwa bye bya muzika.

Amakuru yo gusezera muri The Mane kwa Marina yaje akurikira, aya Queen Cha nawe wari wasezeye muri iyi Lebel yabafashaga gukora ibihangano byabo.

Bad Rama boss wa The M ane hamwe na Marina

Bad Rama avugako nawe yatunguwe kumva ko Marina yasezeye, kuri Queen Cha we ntibyamutunguye kuko n’ubusanzwe yari yaramubwiye ko azamucika akajya mubindi.

Mu kiganiro Bad Rama yagiranye na Ally Soudy, Rama yasobanuye byinshi ku igenda ry’aba abahanzi ndetse agaruka no kumakuru yavugwagako Marina yaba yarasezeye kubera umujinya yatewe n’amagambo Bad Rama yaba yaravuze amugereranya n’umuhanzikazi Butera Knowless.

Bimwe mu byatumye Marina asezerano muri The Mane, bivugwa ko harimo n’uburyo Bad Rama aherutse kumugereranya na Knowless ndetse agahamya ko Knowless amurenze. Ni mu gihe hari hari intambara y’amagambo mu bahanzi ubwo Bruce Melodie yumvikanaga avuga ko nta muhanzi bangana mu Rwanda.

Icyo gihe Bad Rama yavuze ko Melodie adakwiriye kwigereranya na The Ben na Meddy nkuko Marina atakwigereranya na Knowless.

Ati “Ukuri kwanjye nk’umuntu uzi iby’uruganda rw’umuziki, kenshi twaje gusanga habaho ikibazo cyo gushyiraho ibyiciro by’abantu muri uru ruganda. Ni nk’umuntu ugereranya Marina na Knowless mba mbona akora amafuti menshi. Ni abantu babiri batandukanye n’ubwo bose ari igitsinagore. Knowless arenze cyane Marina. Knowless yakoze ibintu byinshi byinshi, ku buryo kugira ngo mbikubwize ukuri aka kanya kugira ngo Marina azagere ku rwego rwa Knowless bizamusaba gukora imyaka.”

Bivugwako Marina atishimiye ko Boss we amugereranya na Butera Knowless

Bad Rama yavuze ko Marina atakabaye arakazwa no kuba yaramugereranyije na Knowless, kuko ibyo yavuze yakongera akabisubiramo.

Uyu mushoramari yavuze ko iyi itakabaye impamvu ituma Marina ava muri The Mane, kuko azi neza intego yayo n’aho ishaka kugana. Avuga ko amajwi yasohotse atari mu kiganiro n’itangazamakuru, ahubwo ko hari uwo baganiraga ari na we wasohoye aya majwi.

Bad Rama avuga ko Marina ari umuhanzikazi ugezweho kandi uri kuvugwa, ariko ko ibihe bigaragaza ko Butera Knowless afite amateka aherekejwe n’ibikombe amazemo imyaka irenga icumi, binatuma akomeza kuba ku gasongero k’abandi bahanzikazi.

Yavuze ko Marina ari mu rugendo anyura mu nzira Knowless yanyuzemo. Ko atigeze ahakana ko Marina yakora ibirenze ibyo Knowless yakoze. Ati “Niyo naba ngushyigikira gute ntabwo nagushyigikira nguha amapeti udafite.”

Yavuze ko yakomeje kuvugana na Marina kuva amajwi yasohoka kugeza umunsi uyu muhanzikazi yasezeraga.

Ku bijyanye n’urukundo rwigeze kuvugwa hagati ye na Marina, Bad Rama yavuze ko atigeze akundana na Marina nk’uko benshi babivuze ndetse anavuga ko iyo baba barakundanye yari kumutera inda, nibura yasezera akaba yaramusigiye umwana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE