Intumwa y’Imana, Apotre Gitwaza yahawe igehembo gikomeye muri Amerika

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuyobozi wa Authentic World Ministries n’Itorero Zion Temple ku Isi, Apostle Dr. Paul Gitwaza yahawe igihembo cy’imiyoborere myiza n’ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga cyo muri Amerika muri Leta ya New York.

Apostle Gitwaza ahawe iki gihembo mu gihe amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu murimo w’ivugabutumwa.

Mu magambo ye Gitwaza ashimira buri wese wamushyigikiye mu masengesho ibintu avuga ko byamuhaye imbaraga n’umutima ushikamiye gukorera Imana ,kuyimenya no kuyubaha.

“Ndashaka gushimira Imana ku bw’uyu munsi uhebuje mpereweho igihembo cy’imiyoborere myiza na n’ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga (Corning Science and Technology) cya New York. Mwarakoze ku bwo kushyigikira mu masengesho ,ari nabyo byampaye imbaraga zo gushikama nkanagira umutima ukomeye wo gukomeza gukorera Imana no kuyubaha. Imana ibahe umugisha udacagase.”

Apostle Gitwaza yageze mu Rwanda ku wa 1 Ukwakira 1995 atangira kubwiriza nyuma y’iminsi 40 afashe amasengesho.

Gitwaza yaboneye izuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Kanama 1971. Yashakanye na Nyinawingeri Angelique bafitanye abahungu batatu b’imyaka 20, 17 na 15 baba muri Amerika.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO