Itangazamakuru ry’umwuga niryo rigomba kuba umuti mu kurwanya amakuru y’ibihuha ku nkingo za Covid-19

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 z’ukwa 5 mu 2021, umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) wahurije hamwe abanyamakuru barenga 30, ndetse n’abanyeshuri biga mu mashuri makuru naza kaminuza barenga 10, hagarukwa ku nsanganyamatsiko yo kurwanya ibihuha bikwirakwizwa ku nkingo za Covid-19.

Ni amahugurwa y’umunsi umwe, yateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda (World Press Freedom Day 2021).

Abanyamakuru bahuriye hamwe

Bimwe mu byagarutsweho muri aya mahugurwa ni ukongera kwibutsa abanyamakuru ko
bakwiye kumenya aho bashakira amakuru hizewe kandi bagakora ubushakashatsi bwimbitse mbere yo gutangaza inkuru.

Minisiteri y’ubuzima isanzwe ikoresha uburyo butandukanye bwo kumenyesha amakuru
rubanda, arebana n’inkingo za Covid-19, hagamijwe kurwanya amakuru y’impuha avugwa
kuri izi nkingo.

Bwana Julien NIYINGABIRA, umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima avuga ko abanyamakuru
bakwiye kongera imbaraga mu gukora inkuru z’ukuri ku nkingo za Covid-19, bakegera
abahanga mubya siyansi, maze bagahabwa amakuru yizewe mu rwego rwo kwirinda
gutangaza amakuru y’ibihuha adafitiwe gihamya.

Ambasaderi wa EU mu Rwanda bwana Nicola BELLOMO

Ambasaderi uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu Rwanda, bwana Nicola
BELLOMO yatangaje ko muri iki gihe urwego rw’ubuzima rwugarijwe n’icyorezo cya
Covid-19, byagaragaye ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu bihe nk’ibi.
Ambasaderi Nicola avuga ko itangazamakuru rya gakondo ndetse n’irigezweho, byombi
bifite uruhare rukomeye mu kugeza amakuru ku baturage.

Bwana Ildephonse SINABUBARURAGA, umunyamabanga w’ihuriro ry’amaradiyo
y’abaturage (RCRN) yavuze ko inzego z’ubuzima nubwo zitanga amakuru ngo ariko zikwiye
kongera uburyo bikorwamo kugirango amakuru y’ukuri abe menshi kurusha ibihuha.

Byinshi wamenya kuri RJSD:

Muri 2019 nibwo abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no mumahanga, bishyize hamwe bashinga umuryango wa RJSD bagamije gufasha abanyarwanda muri rusange kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburenganzira bwo kubona nokumenya amakuru kuri buri wese, cyane cyane amakuru agamijeiterambere: “ACCESS TO INFORMATION FOR DEVELOPMENT”.

Mu bindi bikorwa RJSD ikora, harimo gukorana n’amashuri makuru naza kaminuza yigisha
itangazamakuru n’itumumanaho (School of Journalism, media & communications), ndetse
n’amashuri yisumbuye. Ni mu rwego rwo gufasha abiga muri aya mashuri kubongerera
ubumenyi bukenewe muri iki gihe no kubafasha kwinjira mu kazi kinyamwuga.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO