Itorero ADEPR ryanenzwe kwaka amaturo muri ibi bihe turimo noneho ryemeye gutanga imfashanyo y’umuceri n’ibishyimbo kubadafite ibyo kurya

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ubu u Rwanda n’isi yose turi mubihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kiri gutwara ubuzima bw’abati bake mubihugu bitandukanye, Kugeza ubu abarenga miliyoni bamaze kwandura, abasaga 53,249  bamaze gupfa.

Ibi byatumye ibihugu byinshi bifata ingamba zikarishye harimo no guhagarika ingendo zaba izo mugihugu no hanze, Mu Rwanda, insengero zarafunzwe, utubari twarafunze, indendo zitaringombwa zirahagarikwa, ubu gahunda ni Guma murugo kuko n’akazi karahagaze.

Itorero ADEPR ryemeye kugaburira imiryango ishonje, batanze ibyo kurya birimo umuceri toni 5 n’ibishyimbo toni 6.6

Mu minsi ishize abantu batandukanye barimo n’abayobozi bagaye banenga itangazo rya ryashyizwe hanze n’itorero rya ADEPR hano mu Rwanda, iri tangazo ryasabaga abakristu b’iri torero ko nubwo amateraniro atari kuba muri iyi minsi, bakomeza nkuko bisanzwe bakajya batanga icyacumi n’amaturo bifashishije imirongo y’ikoranabuhanga harimo na Mobile Money, ibi ntibyashyigikiwe n’abantu bamwe bavugako ahubwo iri torero ryagakwiye gukoboka abashonje batagira ibyo kurya muri ibi bihe buriwese yirirwa murugo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard usanzwe ari n’umukristo wa ADEPR yagize ati: “Mushumba wacu @ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, wavuze ko muri iki gihe u Rwanda rwugarijwe na Coronavirus, abanyamadini n’amatorero batakabibyajemo inyungu.

Yagize ati: “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera Covid-19”.

Itorero ADEPR ryemeye kugaburira imiryango ishonje, batanze ibyo kurya birimo umuceri toni 5 n’ibishyimbo toni 6.6

Ibi byo kurya ADEPR yatanze bizahabwa abakristu babo ndetse n’abandi bantu bazabona bashonje

Itorero rya Pentecote ryo mu Rwanda (ADEPR) rifite abakristo basaga Miliyoni ebyiri mu gihugu hose, ryatanze iyi nkunga kuri uyu wa Kane tariki 02/04/2020. Umuvugizi Mukuru w’iri torero Rev Karuranga, ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga iyi nkunga.

inkunga yatanzwe ni umuceri toni 5, ibishyimbo toni 6.6 na kawunga 5.5.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO

  1. Murakoze bayobozi beza kugoboka abantu b,lmana eee bijya biba ngombwa ko mugabura nimitsima itunga imibiri kandi ndizera ntagihombo kuko nabyo biri mushingano zanyu nkabayobozi nizereko kandi mutagira uwo murenga ngo nuko ataruwo mubacu dushyire ubunya Rwanda imbere muri byose muhabwe umugisha bashumba

IGITEKEREZO