Itotezwa yakorewe ibwami ryaririgiye gutuma umugore w’igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Meghan Markle, yiyahura

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umugore w’igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Meghan Markle yahishuye ko yashatse kwiyahura bitewe n’itotezwa yakorewe n’abo mu muryango w’ibwami.

Yabivugiye mu kiganiro cyari gitegerejwe n’abantu benshi, Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan bagiranye na Oprah Winfrey aho basigaye baba muri Amerika.

Umugore w’igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Meghan Markle yahishuye ko yashatse kwiyahura bitewe n’itotezwa yakorewe n’abo mu muryango w’ibwami.

Ikiganiro bivugwa cyishyuzwe miliyono $7 kugira ngo gitambuke, Meghan Markle yavuze byinshi ku bibazo yagiranye n’abo mu muryango w’umugabo we kugera n’aho biyemeza kwiyambura icyubahiro cy’ibwami bakajya kuba muri Amerika.

Ubwo yari atwite umuhungu we w’imfura, Archie, ngo hari ibiganiro byabereye ibwami, bagaragaza impungenge ko uyu mwana azavuka yirabura cyane kuko na nyina afite amaraso y’abirabura.

Ati “Ubwo nari ntwite hari ibiganiro by’uko atazahabwa abacunga umutekano ndetse ko atazitwa igikomangoma. Hari kandi ukwibaza niba azavuka yirabura.”

RABAT, MOROCCO – FEBRUARY 25: (UK OUT FOR 28 DAYS) Prince Harry, Duke of Sussex and Meghan, Duchess of Sussex with King Mohammed VI of Morocco, during an audience at his residence on February 25, 2019 in Rabat, Morocco. (Photo by Tim Rooke/Pool/Samir Hussein/WireImage)

Meghan kandi yavuze ko ibibazo yahuriye nabyo mu bwami bw’u Bwongereza byatumye  ashaka kwiyahura kuko yasaga n’uwarambiwe kubaho.

Ati “ Numvaga mfite ipfunwe ryo kubivuga no kubibwira Harry ariko nari nzi ko nintabivuga nzabikora. Numvaga ntashaka gukomeza kubaho. Icyo ni cyo cyari igitekerezo gisobanutse kandi giteye ubwoba numvaga ko naba nkemuye ikibazo cyose.”

Nubwo yagaragaraga mu ruhame amwenyura ngo mu mutima we yabaga ari gushenguka ku buryo hari ubwo yitaruraga abandi akajya ahiherere hatari urumuri  akarira.

Byageze aho avuga ko akeneye ubufasha kuko ubuzima bwe bwo mu mutwe butari bwifashe neza ariko bamubwira ko bitashoboka kuko byakwangiza isura y’i bwami.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO