Javanix yakoranye indirimbo na The Same bise “Night Love”. Yumve hano

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umuhanzi Javanix umaze kuzamura urwego rwe muri muzika yisunze itsinda rya The Same ryo mu karere ka Rubavu bakorana indirimbo bise “Night Love” indirimbo nziza yatunganyijwe na Producer Captain P muri Blackstar Record.

Nk’uko byatangajwe n’uyu Javanix ngo gukorana na The Same n’uko ari bamwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika bazi ibyo bakora kandi bakurikirana ibikorwa byabo ku buryo bugaragara , by’umwihariko bikaba byaragizwemo uruhare rukomeye  n’abamureberera mu muziki bazwi nka Dossy Promoters.

Abifashijwemo n’abakunzi ba muzika muri rusange uyu muhanzi atangaza ko yiteze ko iyi ndirimbo izazamura urwego rwe ndetse ikaba n’imwe muyamufungurira amayira mu ntara y’Uburengerazuba bw’Urwanda ndetse no mu Rwanda muri rusange.

Mu gihe amaze mu muziki uyu muhanzi atangaza ko izina rye haraho rimaze kugera n’ubwo inzira ikiri ndende gusa akaba yizera ko abifashijwemo n’abajyanama be muri muzika ndetse n’Imana vuba bidatinze azigarurira imitima y’abatari bacye.

Ku ruhande rw’itsinda rya The Same batangaza ko gukorana n’uyu muhanzi Javanix ari mu rwego rwo kurushaho kwagura no kumenyekanisha izina ryabo bakaba bizeye ko iyi ndirimbo hari itafari izashyira ku bikorwa byabo bya Muzika.

Javanix ubarizwa muri Dossy Promoters

Night Love by Javanix ft The Same

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO