JAVANIX yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Dosiye Yanjye” Yirebe hano

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Bibaho ko mubuzima ushobora kwiyuha akuya ugakora uko ushoboye ariko umusaruro ukaba iyanga bamwe ntibanatinye ku kunnyega bavuga ko wasabitswe n’inyatsi,nyamara burya ngo Imana ihora ihoze,Niyitanga,Niyigena Dosiye ya bur’umwe uko ipaji imwe igenda ivaho indi ikaza !

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’Abanya Kinyaga uzwi kw’izina rya JAVANIX agahinda ko gukubita hirya no hino ushakisha rimwe na rimwe bikanga yabinyujije mu ndirimbo yise “Dosiye Yanjye” indirimbo yakorewe amashusho agaragaza ko Imana ntaho itakura umuntu ko buri wese agira akandiko ke.

N’indirimbo yar’imaze iminsi iri hanze mu buryo bw’amajwi y’uyu muhanzi ubarizwa muri DOSSY PROMOTERS kur’ubu yamaze kujya hanze mu buryo bw’amashusho,amashusho meza yayobowe na Pamexon Films.

Javanix ubarizwa muri Dossy Promoters ifasha abahanzi ndetse n’abakinnyi b’umupira

Javanix uyu si mushya mu muziki amaze gukora indirimbo zigera kuri 7 harimo iyo yise “Umuti” yakoranye na Mukaddaf imwe mu ndirimbo yamuzamuriye urwego akaba yaranitabiriye amarushanwa agiye atandukanye yiganjemo ategurirwa mu ntara y’Uburengerazuba.

Kur’ubu JAVANIX ari mubahatanira ibihembo bya KIVU AWARDS aho ari mu byiciro bitandukanye nka

– Umuhanzi w’umwaka (Best Artist of The Year)
– Indirimbo ihanganye nk’indirimbo y’umwaka (Best Song of The Year)
– Umuhanzi wahize abandi mu njyana ya RNB/Afrobeat/pop.

Uyu musore yizeye ko byanga bikunda kubera urukundo rw’abafana be azegukana ibihembo muri KIVU AWARDS2019 kandi ko azaba abikwiriye kuko yakoze cyane

aho asaba abakunzi ba muzika Nyarwanda kumushyigikira kugira ngo akomeze gushyira itafari kuri muzika Nyarwanda.

Dosiye yanjyeby Javanix yirebe hano

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO