Jay Rwanda wabaye Mister Africa yateye ivi yambika umukunzi we impeta y’urukundo (Amafoto)

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wegukanye ikamba ry’umusore mwiza muri Africa mu 2017, yateye ivi yambika umukunzi we impeta y’urukundo amusaba ko yamubera umugore.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mutarama 2020 nibwo Jay Rwanda usigaye ubarizwa muri Amerika yashyize hanze amafoto agaragaza ko yateye ivi agasaba umukunzi we witwa Carmel ko bazibanira akaramata.

Yashyize amafoto atanu ku rukuta rwe rwa instagram ayaherekeresha ubutumwa bugaragaza ko yishimiye kwinjira mu mwaka mushya afata icyemezo cyo gikomeye. Yagize ati “Ikinyacumi gishya. ‘status’ yanjye yahindutse. Nafashe icyemezo mu buzima”. 

Urukundo rwa Jay Rwanda na Carmel rwari rwaragizwe ibanga rikomeye kugeza ubwo amwambitse impeta.

Uyu musore usanzwe akora umwuga wo kumurika imideli, mu Ukuboza 2017 yegukanye ikamba rya rudasumbwa wa Africa (Mister Africa Internationa) mu irushanwa ryabereye muri Nigeria rikitabirwan’abasore bo mu bihugu 15 byo kuri uyu mugabane.

Yanegukanye igihembo cy’umusore uzi kumurika neza imideli muri East Africa mu birori bya Swahili Fashion Week, yagiye anitabira ibitaramo bikomeye ku mugabane byo kumurika imideli nka Men’s Fashion week Nigeria n’ibindi.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO