Julianna Kanyomozi, wapfushije umwana w’ikinege w’imyak 11, arashima Imana, ko umwana yabyaye nyuma y’imyaka 6 abuze imfura ye yujuje umwaka(Amafoto)

Umuhanzikazi uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Uganda, Julianna Kanyomozi, arishimirako umwa we wa kabiri yujuje umwaka avutse.

Julianna yashenguwe n’agahinda ubwo yapfushaga umwana we w’imfura yari afite ari umwe, uyu mwana yapfuye muri 2014, afite imyaka 11 y’amavuko, apfa uyu mugore yakoze ibishoboka byose ngo abaganga baramire ubuzima bwe ariko biranga agwa mubitaro byo mugihugu cya Kenya.

Umwaka urashize Julianna yibarutse

Kuva muri 2014, Julianna yagiye gumvikana ko atewe agahinda n’uyu mwana we ndetse agahamyako byamugoye kubyakira.

Taliki ya 12 Gicurasi 2020, nibwo Julianna yatangarije abakunzi be ko yibarutse umwana we wa kabiri nyuma y’imyaka 4 abuze imfura ye y’umuhungu.

Kuri ubu uyu mwana wa Julianna Kanyomozi arizihiza isabukuru y’amavuko y’umwaka umwe, aho uyu mugore yashimye Imana akagaragaza ko ikora ibitangaza kandi yamubaye hafi mugihe umutima we wari ushengutse.

Umwana wa Julianna yujuje umwaka avutse

Julianna Kanyomozi w’imyaka 40 y’amavuko ni umwe mubagore bagize igikundiro kidasanzwe muri Uganda ndetse na East Africa, yakunzwe kubera ijwi rye n’imiterere y’ubwiza bw’umubiri we.

Mu mwaka wa 2013, Ikinyamakuru Big Eye Magazine cyashyize ku mwanya wa mbere Kanyomozi aba umwe mu bagore beza bo muri Uganda mu bihe byose.

Uyu mwana yamwise Taj, ntiyigeze yifuza kugaragaza umugabo bamubyaranye

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE