Justin Bierber yasubije abamaze iminsi bamwibasira ko ibiyobyabwenge bimugeze habi ngo baramukina ku mubyimba kandi indwara y’uburondwe ariyo yari igiye kumuhitana.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Justin Bierber uri mubakunzwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yahamije ko yari agiye guhitanwa n’indwara y’uburondwe(Lyme) buba mubyatsi nubwo bamwe mu bamukunda bahoraga bamwibasira bavugako yazahajwe n’ibiyobyabwenge.

Bierber w’imyaka 25 yanditse kuri Instagram ye ko “iyi myaka micye ishize yari imukomereye” kandi yayirwayemo indwaya iterwa na virus.

Yavuze ko yabonye ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko afite ibibazo bikomoka ku gukoresha ibiyobyabwenge.

Ni nyuma y’ifoto yamugaragaje amerewe nabi anafite ibibazo ku ruhu.

Justin Bierber

Lyme ni indwara iterwa na za bacteria ikwirakwizwa n’ubwoko bunyuranye bw’ibirondwe.

Iyi ndwara irangwa no kugira ibiheri ku ruhu, kuribwa mu ngingo no kugira umunaniro ukabije.

Abantu bamwe bavuze ko Justin Bieber aboneka nk’uwarembejwe n’ikiyobyabwenge kitwa ‘meth’ (Methamphetamine).

Bieber yanditse kuri Instagram ye ko abavuga ibyo “batazi ko narwaye indwara ya Lyme”.

Bieber wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Sorry’, na ‘Baby’, yavuze ko ubu ari ku miti kandi byinshi bizatangazwa mu mashusho mbarankuru ku buzima bwe izatangazwa vuba.

Yabwiye miliyoni 124 z’abamukurikira kuri Instagram ati: “Nzagaruka nkomeye kurusha ikindi gihe cyose mbere”.

Umugore we Hailey Bieber yavuganiye umugabo we anegura abamunenga avuga ko “batazi ubukana bw’indwara ya Lyme”.

Ati: “Mushakashake mumenye iyo ndwara”.

Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber bagenda basangira agatobe munzira

Iyi ndwara iterwa n’uburondwe ntabwo abantu bayanduzanya.

Ni indwara ivurwa no gufata neza imiti ya antibiotics, yanduzwa n’udukoko two mu bwoko bw’uburondwe tuba mu byatsi birebire.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO