Kenya : Umugore n’umugabo bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa kwiba umufuka w’akawunga, umucamanza afata umwanzuro wo gukusanya amafranga abagurira inyama.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Saumu Ali ukomoka muri Kenya n’umugabo we Evans Odhiambo baherutse kugezwa imbere y’urukiko bashinjwa kwiba umufuka w’akawunga ariko umucamanza aza gufata icyemezo cyatunguye benshi cyo gutangira gukusanya amafaranga yo guha uyu muryango ahubwo kugira ngo ugure n’akaboga (inyama).

Ku wa 13 Mata ni bwo uyu mugabo n’umugore basanzwe batuye mu gace ka Shimanzi bafashwe biba umufuka w’akawunga kagura Ksh 1980 (arenga gato 7000 Frw). Uyu mufuka bawukuye mu modoka y’uruganda rutunganya ibinyampeke rwa ‘Grain Industries Ltd’.

Saumu Ali n’umugabo we Evans Odhiambo

Nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano ndetse dosiye yabo irakorwa ishyikirizwa Ubushinjacyaha ngo baryozwe iki cyaha benshi iyo bashaka gutebya bita icyo kwitiza iby’abandi.

Ubwo bagezwaga mu cyumba cy’urukiko uyu mugabo n’umugore we bavuze ko bemera icyaha ariko batakambira umucamanza ngo abababarire kuko ibyo bakoze babitewe n’inzara yari ibarembeje n’urubyaro rwabo.

Uyu mugore wari warize yahogoye yagize ati “Nari ndi gukora akazi kanjye gasanzwe k’amaboko, umugabo wanjye arampamagara ansaba kumufasha kwikorera uwo muzigo (umufuka w’akawunga bibye). Twabikoreye urubyaro rwacu. Twakuye uwo mufuka mu modoka yari iparitse hafi y’umuhanda, umugabo wanjye ansaba kumufasha kuwutwara.”

Mu gihe benshi bari biteguye kumva imyaka uyu mugabo n’umugore bagiye gukatirwa, Umucamanza Vincent Adet yarahagurutse, maze benshi batungurwa no kumva umwanzuro yafashe.

Yagize ati “Hashingiwe ku mpamvu zo gutabara ubuzima buri mu kaga, by’umwihariko ubw’uyu mugore. Nasuzumanye ubwitonze iki kirego ndetse nsesengura uko icyaha cyakozwe, nababajwe n’ibihe arimo, aho abafite abana batatu agomba kwitaho kandi nta kazi.”

Uyu mucamanza yakomeje asaba abari baje kumva urubanza guteranya amafaranga kugira ngo bafashe uyu muryango ndetse banawugurire akanyama.

Ati “Mureke tubagurire akawunga gahagije ndetse n’inyama bashobora kuza kurya uyu munsi.”

Uyu mucamanza yahise yiheraho atanga Ksh 1000, ndetse ategeka ko hatangira gukusanywa n’ay’abandi. Yavuze ko mu bubasha ahabwa n’amategeko ababariye uyu muryango icyaha cy’ubujura, asaba ko utazagisubira.

Uyu mucamanza yahise yiheraho atanga Ksh 1000, ndetse ategeka ko hatangira gukusanywa n’ay’abandi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

1 IGITEKEREZO

  1. Iki nicyo bita ubumuntu niba nabandi byashobokaga bakagira umutima nkuyu iyisi yacu yaba paradise aho dushobora guha agaciro umuntu kurusha uko tugaha ibintu kubera inda Nini nubusambo

IGITEKEREZO