Kigali: Inkuru iteye agahinda y’uburyo umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we babana mu muhanda bapfa 500frw bari bahawe n’umugiraneza.

Kigali mu Karere ka Nyarugenge mumurenge wa Gitega , umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we w’imyaka 13 babanaga mumuhanda amuteye ubwo umugiraneza yabahaga amafaranga 500 bakananirwa kumvikana uburyo bwo kuyagabana.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021, nibwo uwo mwana yishe mugenzi we amuteye icyuma.

Abaturage bo mu Kagari ka Kabahizi aho ubu bwicanyi bwakorewe, bavuga ko umugiraneza yahaye aba bana amafaranga ariko bananirwa kumvikana uko bari buyagabane batangira kurwana umwe afata icyuma agitera mugenzi we.

Abantu bari hafi aho bahise bajyana uwatewe icyuma ku ivuriro ariko ahagera yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yemereye Itangazamakuru iby’aya makuru anashimangira ko uyu mwana wishe mugenzi we yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Ati “Ni marine zashyamiranye zirangije imwe itera mugenzi wayo icyuma undi yitaba Imana.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE