Kigali :Umusore yafashwe yibye muri kiriziya igikoresho cyifashishwa n’abasesaridoti bagaragaza umubiri wa kristu

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umusore witwa Irakoze Kennedy yafashwe yibye Ostensoir, igikoresho cyifashishwa n’abasesaridoti muri kiriziya Gatolika.

Uyu musore yafashwe n’abashinzwe umutekano kuri uyu wa 15, Werurwe, 2020.

Uwageze aho ibi byabereye yavuze ko ngo uwafashwe yari yakibye muri Kiliziya nto(Chapelle) yitiriwe Mutagatifu Vincent Palotti iri mu mudugudu wa Marembo II, Akagari ka Kanserege, umurenge wa Gikondo muri Kicukiro.

Ostensoir( Mu Gifaransa) cyangwa Monstrance( Mu Cyongereza) ni igikoresho kifashishwa n’Umusaseridoti muri Kiliziya Gatulika

Kiriya gikoresho amakuru avuga ko gifite agaciro ka 650 000Frw.Hari hashize hafi ukwezi kiriya gikoresho cyarabuze kuko ngo cyabuze guhera taliki 22, Gashyantare, 2020

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza avuga ko koko bakiriye uriya musore witwa Kennedy akurikiranyweho icyaha cyo kwiba. Ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB i Gikondo.

Ati: “RIB uyu munsi yafashe uwitwa Irakoze Kennedy ukekwaho icyaha cyo kwiba afungiye kuri station ya Gikondo.”

Avuga ko kiriya gikoresho gisanzwe gikoreshwa muri Kiliziya cyasubijwe ba nyiracyo.

Ostensoir: Igikoresho cyubahwa cyane…

Ostensoir( Mu Gifaransa) cyangwa Monstrance( Mu Cyongereza) ni igikoresho kifashishwa n’Umusaseridoti muri Kiliziya Gatulika cyangwa mu Bangilikani iyo ari kwereka Abakirisitu umubiri wa Kristu ari wo ugaragarira muri Ukarisitiya.

Ijambo Monstance rikomoka ku Kilatini Monstrare n’aho ijambo Ostansoir rigakomoka ku Kilatini Ostensorium biva ku nshinga Ostendere.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE