KIKAC yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Umubano’ buzafasha imiryango na nyuma y’ibi bihe bya Guma mu rugo

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Muri ibi bihe abantu bose basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, KIKAC LTD isanzwe ireberera inyungu z’abahanzi, yatangije ubukangurambaga bise ‘Umubano’ bugamije gushishikariza Abanyarwanda kuzakomeza kubonera umwanya imiryango na nyuma y’ibi bihe byo kuguma mu rugo.

KIKAC ivuga ko gahunda ya Guma mu rugo ikwiye kuba isomo ku muryango Nyarwanda na nyuma y’ibi bihe, bakazakomeza kubaho mu buryo ababyeyi bafata umwanya wo kuganira neza kuri gahunda z’umuryango, bakagira umwanya wo gusabana n’abana, abana nabo bagatinyuka kubabwira ibibazo bibakomereye n’ibyo bahura nabyo mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ibi bikaba byava mu miryango abantu bavukamo bikinjira mu buzima busanzwe bw’umuryango mugari w’Abanyarwanda aho abayobozi n’abayoborwa bagira umwanya wo kuganira no guhuza urugwiro bigakuraho inzitizi zituma abayoborwa batinya ababayobora.

Bifuza ko ariko byazanamera mu nzego bwite z’ubuyobozi no mu kazi ahantu hatandukanye, ibi bikaba byafasha mu kuganira ku bitagenda neza no kubishakira umuti.

Muri ubu bukangurambaga KIKAC ivuga ko izaba iri kumwe n’abafatanyabikorwa babo batandukanye, bakazabukora binyuze mu butumwa buzanyuzwa mu bihangano, ku mbuga nkoranyambaga z’abahanzi ba KIKAC LTD, abafana babo n’inshuti zabo.

Hari ubutumwa buzanyuzwa mu bitangazamakuru n’abavuga rikijyana, Ubutumwa bw’amajwi n’amashusho butambuka kuri Radiyo na Televiziyo ndetse n’ubutambutswa mu baturage hifashishijwe indangururamajwi (mobile sound system).

Ubuyobozi bwa KIKAC Ltd buvuga ko nyuma ya gahunda ya “Guma mu Rugo”, hazabaho gusura abagize umuryango mugari aho bakorera, hakorwa ibiganiro (Mu bigo bya polisi, ibya gisirikare, mu mashuri atandukanye, muri za gereza n’ahandi hantu hahurira abantu benshi bahujwe n’akazi).

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO