Kiliziya Gatolika yahamijeko itazigera iha umugisha abatinganyi, bati “Ntabwo bishoboka” ko Imana “iha umugisha icyaha”

Kiliziya Gatolika ntabwo ifite ububasha bwo guha umugisha abashakana b’igitsina kimwe (abatinganyi), nkuko byatangajwe n’ibiro by’i Vatican bishinzwe amahame-remezo.

“Ntabwo bishoboka” ko Imana “iha umugisha icyaha”, nkuko ku wa mbere byavuzwe n’akanama gashinzwe amahame-remezo y’ukwemera (CDF, mu mpine y’Icyongereza).

 

Ariko CDF yanavuze ko hari “ibintu byiza” byo mu mibanire y’abatinganyi.

Mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2020, Papa Francis yavugiye muri filimi mbarankuru ko atekereza ko abatinganyi bakwiye kwemererwa “gusezerana mu butegetsi”.

Muri Kiliziya Gatolika, umugisha utangwa n’umupadiri cyangwa undi wihayimana, bakabikora mu izina rya Kiliziya.

Ku wa mbere, Papa Francis yemeje igisubizo cy’akanama CDF, kivuga ko “bitagamije kuba uburyo bw’ivangura ridakwiye, ahubwo [kuba uburyo] bwibutsa ukuri k’umugenzo wa liturujiya”.

Mu mezi ya vuba aha ashize, hari za paruwasi – zirimo izo mu Budage no muri Amerika – zatangiye guha umugisha umubano w’abatinganyi nk’uburyo bwo guha ikaze muri Kiliziya abanyagatolika b’abatinganyi, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Igisubizo cy’akanama CDF ni icyo gusubiza ikibazo kabajijwe kigira kiti: “Kiliziya ifite ububasha bwo guha umugisha kubana kw’abantu b’igitsina kimwe?”. Aka kanama kasubije kati: “Oya”.

Akanama CDF kavuze ko gushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore ari isezerano, ko rero imigisha idashobora kugera no ku babana b’abatinganyi.

Kagize kati: “Kubera iyi mpamvu, ntabwo byemewe n’amategeko guha umugisha ababana, n’iyo baba babanye neza, iyo bakorana imibonano mpuzabitsina kandi batarashakanye (bivuze, bitari ukubana akaramata kuba hagati y’umugabo n’umugore byo ubwabyo bitanga ubundi buzima), nk’uko bigenda ku babana b’igitsina kimwe”.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE