Kimemyi Yves wari usanzwe abana mu nzu na Miss Muyango yapfukamye atera ivi amuasaba ko yamubera umugore(Amafoto)

Umunyezamu Kimenyi Yves yapfukamye atera ivi asaba, Miss Muyango Claudine ko yamubera umugore

Kimenyi yambitse impeta y’urukundo Miss Muyango aho bari bamaze iminsi babana mu nzu nubwo Kimenyi yigeze gutangaza ko batabana nk’umugore n’umugabo

Kimenyi yambitse impeta y’urukundo Miss Muyango aho bari bamaze iminsi babana mu nzu nubwo Kimenyi yigeze gutangaza ko batabana nk’umugore n’umugabo

Ibi birori byabereye mu mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Kinyinya

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye n’umugore witwa Diddy d’Or.

Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyezamu Kimenyi Yves yapfukamye atera ivi asaba, Miss Muyango Claudine ko yamubera umugore

Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.

Kimenyi Yves ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Kiyovu Sports, naho Miss Muyango Claudine ni umwe mubakobwa bamamaye cyane kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aho yegukanye ikamba rw’umukobwa warushije abandi mukuberwa n’amafoto.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE